Jennifer Lopez aravugwa mu rukundo n’uwahoze ari umukunzi we batandukanye mu myaka 17

Umuhanzi Jennifer Lopez n’umukinnyi wa Filme Ben Affleck ngo basubiranye mu rukundo uyu akaba baherukanaga mu mwaka 2002 ubwo bari banasezeranye byemewe.

Jennifer uherutse kutandukana n’uwahoze ari umugabo we Alex Rodriguez kandi bisa naho atakiri mu ntekerezo ze.

Aba bombi basubiranye bishimiye kongera kubura urukundo rwabo kandi bakaba batifuza ibyabaye mu myaka 17 ishize

Jennifer Lopez yongeye kubyutsa umubano we n’uwahoze ari umukunzi we Ben Affleck nyuma y’imyaka 17 bombi batandukanye. Uyu mugore nubwo aherutse kutandukana nuwo yakundaga ariko ntiyahagaritse gukunda kuko yamaze kwigarurira uwo yahoze akunda mu myaka 17 ishize.

Nk’uko amakuru aturuka muri Hollywood abitangaza ngo aba bombi bagiye mu biruhuko kandi bagaragaye bafitanye ibyishimo bikomeye hamwe.

Jennifer na Ben Affleck baherutse kugaragara bahuje urugwiro muri Montana

Bivugwa ko bari hafi cyane kandi bakaba bamaranye igihe kinini bonyine muri sosiyete yabo kuva umuririmbyi Into You yatandukana na Alex.

Nubwo hari amakuru avugwa ko aba bombi ari inshuti gusa, Ariko ntibizatungurwa no kubona bombi bongera gukundana. Kuko bakomeje kuvugana imyaka myinshi kandi ubucuti bwabo burahinduka mu bindi kandi bigaha uwo mubano undi murindi.

Amakuru kuri E yagize ati: “Ben yaramwegereye kugira ngo arebe uko ameze kandi basangira hamwe inshuro zirenze imwe muri uku kwezi gushize. Ni ibisanzwe hagati yabo n’iyo mibanire yabo ntabwo isanzwe”.

Nk’uko amakuru akomeza abitangaza, bombi barimo kubura uwo mubano neza aho bagiye kandi bongeye kwishimira kuba barikumwe.

Icyakora, bahagaritse ubukwe bwabo hasigaye iminsi mike ngo bibeho, byatunguye abafana kuko babonaga ko ari couple ikomeye muri Hollywood.

Uyu mugabo ufite izina rikomeye muri Hollywood Ben Affleck afite imyaka 48 akaba afite abana batatu. Mugihe Jennnifer Lopez we afite imyaka 51 n’abana babiri.

Jennifer Lopez aravugwa mu rukundo n’uwahoze ari umukunzi we Ben baheruka gutandukana nyuma y’imyaka 17

REBA HANO VIDEO HANO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *