Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu nzego z’ubuyobozi muri Afurkia kurwanya ruswa

Madame Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu nzego z’ubuyobozi muri Afurkia kurwanya ruswa kuko abagore ari bo igiraho ingaruka cyane.

JPEG - 252.3 kb
Madame Jeannette Kagame ubwo yatangizaga iyo nama

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018, ubwo yatangizaga inama y’inteko ishinga amategeko nyafurika yiga ku burenganzira bw’abagore.

Madamu Jeannette Kagame kandi yahamagariye ibihugu bya Afurika gushyuira abagore benshi mu buyobozi, kuko muri rusange bazwiho kutarya ruswa.

Yagize ati “Ruswa ibangamira imitangire inoze ya serivisi cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima, ibikorwaremezo nk’amazi meza, uburezi ndetse n’izindi kandi bikagira ingaruka ku bagore n’abana.”

“Ba nyakubahwa rero akenshi abagore bazwiho kutarya ruswa kandi akenshi ibigo biyoborwa n’abagore usanga byitwara neza mu bijyanye no gucunga imitungo, kandi ugasanga nta mbabazi bagirira abagaragaweho ruswa iyo ariyo yose.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yibukije abitabiriye iyi nama ko kugira ngo ruswa icike burundu muri Afurika, hagomba kubaho kwigisha abandi bagore batuye mu bihugu bya Afurika nabo bakumva ko bafite uruhare mu kuyirwanya.

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *