Madamu Jeanine Áñez Chávez afite w’imyaka 52,ni umugore wa 17 mu bagore b’abakuru b’ibihugu ku isi akaba ayoboye igihugu cya Bolivia.
Jeanine Áñez Chávez yavutse taliki 13, Kanama, 1967 Yize kaminuza ibigendanye n’amategeko, aza kuba umunyamakuru usoma amakuru kuri televiziyo nyuma aza kuba umuyobozi wa Totalvision TV station.
Mu 2006 yatangiye ibya politiki bigendanye n’amategeko, akora mu itsinda ryo kwandika itegeko nshinga, ndetse aza gushyirwa mu nama yari ishinzwe amavugurura mu butegetsi bw’igihugu we ari mu ishami ryita ku butabera.
Kuva mu 2010 yatorewe kujya muri Sena ahagarariye agace kitwa Beni, yaje kandi gutorerwa kuba visi perezida wa sena, akaba yari mu ruhande rutavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya Evo Morales.
Bwana Evo Morales uherutse kwegura ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bangaga ko yiha manda ya kane,yahise asimburwa ku butegetsi na Madamu Áñez.
Urukiko rurengera itegeko nshinga ariko rwashyigikiye ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Jeanine Añez, wemeje ko azategura amatora rusange vuba.
Madamu Áñez yahise aba umugore wa 17 mu bagore b’abakuru b’ibihugu ku isi.
Akazuba Cynthia
Bana natwe tugususurutse umenye