Jeanette ugaragara muri City Maid ngo ifaranga n’ifaranga ripfa kuza mu nzira nziza,abato bakamufatiyeho urugero

Umukinnyi wa FILMI nyarwanda USANASE  Jeanette  ndetse unagaragara mu mashusho y’indirimbo  video,ahamya ko kuba hari abakobwa batemera kujya mu mashusho y’indirimbo biterwa n’uko baba bagendera mu kigare.

USANASE  Jeanette,umukobwa ufite imyaka 23 yamenyekanye cyane muri filmi y’uruhererekane yitwa  City maid  nka  Diane yagaragaye kandi muri Filmi uziranenge,uyu mukobwa kandi yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ku Ndunduro .

Mu kiganiro yagiranye na Celebzmagazine.com  yagize icyo atubwira ku bakobwa bakina film ariko batinya kugaragara mu mashusho y’indirimbo,aho yatubwiye we abona ari nk’akazi gasanzwe kandi gashobora kumwinjiriza.

Ati”Kuri njye mbifata nk’akazi  ka Acting, mbifata nk’akazi nkora bakanyishyura kuko ni cyo cyanjyanyemo cyane rero kujya mu ndirimbo wakabanje byibura ukareba ngo iyo ndirimbo irakugirira uwuhe mumaro ,hari n’ubyanga adafite impamvu n’imwe akavuga gusa ngo numvise runaka atabikunda nanjye reka mbireke.Ugasanga sometime hari ubwo umuntu aba anabikunda rwose mwiherereye ashobora kukubwira ngo nabijyamo ariko bintera isoni,ubwo urumva isoni nizo aterwa nuko ba runaka bavuze ariko suko atabikunda”

Yakomeje atubwira ko abandi babyanga bitwaje ko ngo hatarimo amafaranga menshi  ariko akavuga ko no muri cinema ataraba menshi  ariko kuri we ngo ibintu byose ubufishe nk’akazi ,nta mafaranga aba make upfa kuba muri mu mipango  yawe nta gihombo ufitemo ,hanyuma ukareba n’izindi nyungu uzagira nyuma yo kugaragara muri ayo mashusho.

Jeanette nubwo amaze igihe kitari kinini mu mwuga wa film ariko kuva kuri film ya mbere yakinnye kugeza ubu nta film n’imwe arakinira Ubuntu ari nayo mpamvu gukina film abifata nk’akazi, uyu mukobwa ufatanya gukina film no kumurika  imideli ,ahamya ko kuba akina film bimufasha mu kumurika mideli kuko n’utaje kumugurira imyenda byibura aza aje kumureba amubaza cinema wenda bikaba byamufasha kumukundisha imyenda ye agataha aguze.

Kugeza ubu  USANASE  Jeanette ngo ikintu kimutera ubwoba iyo asohotse mu nzu agiye muri gahunda runaka ni ukuba atagera ku byo yateganyije kugeraho uwo munsi . Ikindi kandi nta kiramuca intege ngo yumve yava muri cinema kuko yinjiye muri film yumva ashaka kubikora byanyabyo icyije cyose rero gisanga akomeye ku buryo bitamuca intege.

Twamujije kandi niba yaba afite abantu b’ikitegererezo kuri we afatiraho urugero haba mu buzima busanzwe ndetse no mu mwuga akora wo gukina film, nawe yadusubije muri  aya magambo “ ku buzima busanzwe role model (icyitegererezo)wanjye navuga ni mama wanjye mu bijyanye n’agakiza n’uburyo anganiriza mu buzima bwa buri munsi kubana n’abantu kugira imbabazi ni mama wanjye umbyara hanyuma kubana neza n’inshuti mfite mukuru wanjye nkurikira anyigisha byinshi nanone , mu bijyanye na Cinema nkunda kumva amagambo ya Kucki wakinnye muri Empire numva amagambo ye nkumva n’amagambo adasanzwe atandukanye n’uwo nakundaga kuva kera Angelina Jolie, Angelina Jolie nkunda nyine uburyo akina uko asa nyine abo bantu bombi ndabakunda cyane muri film”

Yatubwiye kandi kuri famille ye muri City maid, umva amagambo yabivuzemo Nick n’umupapa mwiza, ku bantu baba muri cinema hari ubwo biba bigoye kuba umubyeyi mwiza ugeze behind  scene ariko nkunda uburyo ateye ku muryango we n’umuntu ushyigikira urugo rwe cyane

Yakomoje no kuri mama we muri city maid “ Mama wanjye ni umubyeyi ukunda cinema kubi hahahahh!! Akunda ibyo akora cyane ni umumama mwiza wigirira impuhwe abantu bose aba yumva baba abana be rero n’umuntu nwivugira neza mu gukina noneho ashyiramo umwete  mama nyine ndamwemera akora ibintu byose neza”

 REMERA  Gaetan –Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *