Jean Paul Samputu yasohoye indi ndiririmbo ‘Yahweh’ ihimbaza Imana.[YUMVE]

Umuhanzi nyarwanda, Jean Paul Samputu uba mu Bwongereza, yongeye gushyira hanze indirimbo ihimbaza Imana nyuma y’izakunzwe nka ‘Kalibu mungu wangu’ n’izindi.

Ku ndirimbo ‘Uri Yahweh’, yasohotse kuri uyu munsi, Samputu yabwiye abanyamakuru ko ari yo akunda kurusha izindi yaririmbiye Imana anaboneraho kuvuga ko amashusho yayo yamaze gutunganywa akazasohoka mu byumweru 2 biri imbere.

Mu ndimbo yaririmbiye Imana zakunzwe cyane harimo; ‘Mundeke nyiririmbire’ na ‘Kalibu mungu wangu n’izindi.

uretse kuririmbira Imana, Samputu yanakunze kuririmba ku mahoro, urukundo ndetse n’ubumwe n’ubwiyungu.

Mu bindi yibukirwaho n’abakurikirana umuziki nyarwanda, ni igihembo cya Kora Award yatwaye mu mwaka w’2003, icyo gihe uruganda rwa muzika mu Rwanda rwari rutarazamuka ugereranyije n’uko bimeze ubu.

Mu zindi ndirimbo ze zatumye yubaka izina rikomeye ni nka ‘Nimuze tubyine’, ‘Nyaruguru’, ‘Turenere umwana’ , ‘Ampora ku mutima’ yasubiyemo afatanyije na Just Family n’izindi.

Uyu mugabo yagizwe Ambasaderi w’Amahoro ku isi Mu ishami ry’umuryango w’abibumbye  ryita ku bumenyi, umuco n’uburezi [UNESCO].

Indirimbo ‘Yahweh’ ya Samputu Jean paul yumve hano.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *