Jay Polly yaba yari yatezwe uburozi mu mafunguro y’Ubunani Imana ikinga ibiganza

Mu gitaramo yari yateguriwe Jay Polly wagombaga kwakirwa n’abahanzi bagenzi be, byaje kurangira yanyoye inzoga nyinshi zitamwemerera gutaramira abakunzi be byihuse  akurwa ku rubyiniro. Benshi ntibamenye intandaro we yemeza ko yari yatezwe umutego Imana ikinga ibiganza.

Image result for jay Polly yanyoye inzoga

Kuwa 17 Mutarama 2019,Jay Polly aganira na KT radio yahamirije umunyamakuru ko ari umutego yatezwe avangirwa ibyo atazi mu kinyobwa  yanywaga birangira bimutamaje. Ati”Buriya hari ibintu muzamenya..,hari video yafashwe abantu bamvangira ibyo kunywa sinzi ibyo aribyo …,mbese sinshaka kugira byinshi mvuga muzabimenya ariko icyo nemeza ni umutego nari natezwe.

Jay Polly ntiyifuje gutangaza byinshi ngo atica iperereza gusa ngo arizera ko ukuri kuzajya ahagaragara.Ati”Imana ishimwe kuko nkiriho inshingano zanjye ni ugutunga umuryango wanjye kandi sindi umusinzi.”

Jay Polly wavuye muri gereza yateguriwe igitaramo cyo ku mwakira yavuze ko kimwe mu byo agiye kwibandaho ari ugushishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge  cyane ko ngo yabonye abenshi mu rubyiruko rufunzwe ruzira ibiyobyabwenge!

Jay Polly yari yanyoye ku gatama

Ni igitaramo yakiwe n’abahanzi bagenzi be barimo Bull Dog banabanye mu itsinda rya Tuff Gangs , Safi Madiba, Queen Cha basanzwe baba muri lebel ya The Mane yanateguye iki gitaramo

Image result for jay Polly yanyoye inzoga

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




One thought on “Jay Polly yaba yari yatezwe uburozi mu mafunguro y’Ubunani Imana ikinga ibiganza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *