Jay Polly yaba agenda asezerera Hip hop bucece ahereye ku myambaro?

Mu gihe umuraperi Jay Polly yakunze kugaragara mu myambaro n’imigendere by’abaririmba Hip hop ku Isi,iyi myaka abenshi mu bakunzi be bemeza ko byahindutse ahanini abitewe n’umugore we w’Umunyamideli akabihakana ko ntamahuriro.

Jay Polly  wari  usanzwe amenyereweho kugaragara  mu ishusho y’abaraperi cyane haba mu myambarire ,inyogosho rimwe na rimwe ukabisanga no mu mirongo igize indirimbo ze nkaho mu ndirimbo ye “Kumusenyi”  avugamo ngo “ Bacyetse ko kwambara  bring na  big down aribyo bizabagezayo ubu baheze down” ,ntabwo ndikubibutsa  imirongo igize iyi ndirimbo ndashaka kugaruka ku myambarire yavuzemo ubusanzwe niyo yarangaga yamurangaga, nusubira mu bihe byahise byari bigoye  kubona Jay Polly atambaye big t-shirt na big down wareba ku mutwe n’umusatsi mwinshi ukaraze  bring ku matwi na Rayban ku maso   haba mu bitaramo ndetse no mu buzima busanzwe.

Uko imyaka ihita indi igataha ubu siko bimeze  Jay Polly wanone ni umugabo  ufite agasatsi gacye ku mutwe  wambaye ibintu bimwegereye  inkweto ziciye bugufi  bring si kenshi uzasanga azambaye,  ni umugabo muvugana ukumva aratuje  aravuga  macye nyine ubona ari Jay Polly utandukanye.

Nyuma yo kumva ibivugwa n’abakunzi be ,Celebzmagazine.com  twamwegeraga tumubaza ukuri  ku bivugwa ko  umugore we yaba afite uruhare  mu kuba yarahinduye imyambarire “ hahahah!! Ntago yanga ko nambara Hip Hop rwose naba mubeshyeye ntago arambuza style nshaka kwambara na rimwe nanjye nuko simubuza uko agomba kwambara n’umu model n’umu fashionist  nkunda ibyo yambara  naho ibyo nambara mbona abikunda ntakibazo  ntago navuga ko ariwe ahubwo buriya  n’ibihe, n’ibihe “.

Ubwo niba umugore  wa Jay Polly ari umunyamideli  tukaba tubona ari guhindura imyambarire,….  ntago nabivugaho byinshi ukuri nu kwa nyiru bwite ariko burya  ngo nyiri maso yerekwa bicye  ibindi akirebera.

Jay Polly  kandi twamubajije ibyo ahugiyemo muri iyi minsi “Ntago ncecetse ariko. Indirimbo nshya zirahari mfite indirimbo nshya na Tuff Gang yitwa For some one ndi mu bitaramo kuzenguruka mu  Rwanda  hari indi Audio na Video ya The Ben na Tuff Gang nayo igiye gusohoka  muri kino cyumweru  hakaba n’indi ndirimbo yanjye yitwa  Waka waka iri muri studio urumva akazi kari gukorwa kuburyo mu mpera z’umwaka abantu bazaba bari kwe enjoying  kbsa”

Twakomeje  gahunda afite ku bijyanye no kwagura umuziki we akawurenza imipaka,  yagize ati “ Yeah hari indirimbo mfitanye na Ykee Benda ariko we ntara recording nako ninjye utara recording we yamaze ku recording  ariko ndagenda mu kwa 11  irigukorwa  na nesimu production  iyo niyo project yanjye mbese izasoza umwaka izaba iri no kuri ulbum yanjye ya 6 yitwa  Ntampaka”

Iyo ukurikiranye  imbuga nkoranyambaga za Jay Polly akunze gusakaza amafoto arikumwe n’umuryango we, nabyo twagize icyo tubimubazaho koko niba muri iyi minsi yaba yarafashe akaruhuko ko kwita ku muryango akaba ari yo mpamvu atari gukora.Ati “Ofcourse nabyo birimo nabyo biba birimo kuko maze igihe ndi kuzenguruka mu Rwanda  turikumwe na Pro femme – twese hamwe mu kurwanya ihohoterwa  n’ama concert yabaye mu turere twose akinakomeza ndetse n’ubu dusigaje  Uburasirazuba n’Amajyaruguru ndetse n’umujyi  wa Kigali rero umuntu amara igihe kinini ari mu byaro tutari kumwe nabo mu mujyi I Kigali iyo ngarutse rero dufata umwanya  tukaba turikumwe nabo”

Jay Polly akomeza  yemeza ko abanye n’abafana be neza cyane ko nko muri iyi minsi aba yabonye amahirwe yo kubegera aho bari hose mu gihugu  by’umwihariko abo mu ntara kuri we ngo abona abafana be babanye neza cyane agakomeza abasaba gukurikira umuziki we kandi buri munsi bakaba barikumwe nabo nkuko nawe aba yifuza kuba hamwe nabo umunsi ku munsi kuko nibo akorera.

REMERA  Gaetan- Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *