Jay Polly ashobora gushyamiranya Khalifan na Jay C baserukiye Hip Hop muri PGGSS8

Mu Karere ka Musanze, mu kibuga kiri iruhande rwa Kaminuza ya Ines Ruhengeri kuwa gatandatu habereye amarushanwa ya PGGSS8 aho buri muhanzi yakoze uko ashoboye kose ngo ahige abandi kandi akomeze kwegukana imitima y’abafana,iyi nshuro umuraperi Jay Polly wanatwaye igihembo cya PGGSS ya 4 yarahari agaragara afana umuraperi Khalifan atitaye kuri Jay c bombi baserukiye Hip hop  bamwe bavuga ko ntakabuza bizateza ubushyamirane.

Jay Polly aganira n’umunyamakuru wa Celebzmagazine.com

Jay Polly gufana Khalifan byatumye yongera kwigirira icyizere kuko uko yakebukaga hasi akabona Jay Polly ari kumufana yumvaga atazi aho izindi mbaraga zivuye akumva arimo kwiyongera ibiro. Celebzmagazine.com twamwegereye ngo atubwire uko yumvaga amerewe.

Khalifan mbwiza ukuri, kuba waruri kurubyiniro, Jay Polly ari hasi byongeye yaranatwaye igikombe kandi ari kugushyigikira, bivuze iki kuri Khalifan?

Khakifan yagize ati:”Nabishyize kumunzani ntabwo ibiro ndabibara,biracyari gukomeza bigeze muma toni, sinzi aho ndi buze kugarukira!!!…Jay Polly ni umuraperi mwiza kandi koko na we urugendo yaciyemo nimba abona ko ari rwo ndimo kandi mbikora neza ntakabuza ntabwo yari kwifata”!!

Khalifani ushyigikiwe na Jay Polly

Khalifan yanabwiye itangazamakuru ko atari ubwa mbere Jay Polly amushyigikira, kandi ko kuba yamubonaga hasi byamwongereye amarangamutima ari nayo yabayemo intandaro yo gusuka amarira y’ibyishimo ubwo yari ku rubyiniro.

Celebzmagazine.com twaganiriye n’abari bitabiriye igitaramo,mu gusoza batubwira ko bidashimijije kubona Jay Polly agaragara mu gitaramo afana umuraperi 1 kandi abaserukiye irushanwa ari 2 Khalifan na Jay C ndetse hari abatatinyaga kuvuga ko byanze bikunze bitazabura guteza ubushyamirane.

Ntibyadukunduye kuganira na Jay C kuko yarananiwe kandi bwije ariko turakomeza kubikurikirana mu nkuru y’ubutaha.

Jay Polly umwe mubigeze gutwara igikombe cya PGGSS ya 4, ni umwe mubari i Musanze aho aya marushanwa yabereye mu kibuga cyegereye Kaminuza ya Ines Ruhengeri, akaba yagaragaje ko afana kandi ashyigikiye umuhanzi Khalifan,Celebzmagazine.com yamwegereye ngo atubwize ukuri umuhanzi aha amahirwe mu kuzegukana igikombe cya PGGS8 avuga ko akurikije uburyo buri muhanzi agenda yigaragaza kurubyiniro  n’ukundi abafana bagenda bitwara kuri buri muhanzi arabona igikombe kizegukanwa na Bruce Melody agakurikirwa na Christopher.

Ni nde uha amahirwe Jay Polly?

Jay Polly ati:” Bruce Melody…”

Ubona arusha iki abandi?

Jay Polly:”Ni we ugomba kugitwara…”.

Gute se kandi tubona uri gufana abaririmba Hip Hop nk’izo uririmba?

Jay Polly ati:’’Bararirimba Hip Hop bimeze neza ariko kuri iyi time Bruce Melody araza gutwara igikombe”.

Ubona ari nde wamukurikira?

Jay Polly ati:” Christopher”.

Abahanzi bari guhatanira igikombe cya PGGSS8 muri uyu mwaka wa 2018 ni:

Active

Bruce Melody

Christopher

Jay C

Just Family

Khalifan

Mico The Best

Queen Cha

Uncle Austin

Young Grace

 

Emmanuel SIBOMANA – Celebzmagasine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *