James Akena uherutse gukibitwa mu myigaragambyo ya  Bobi Wine yaramugaye

Mu gihe cy’umwaka  umwe umunyamakuru wa Reuters,  James Akena wanifashishwaga mu guhugura abanyamakuru bafotora mu Rwanda akubiswe n’abasirikare ba Uganda (UPDF) mu myigaragabyo y’abamaganaga ifungwa rya Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, byemejwe ko byamuviriyemo ubumuga ndetse asigaye agendera mu kagare

James Akena  yifashishije Paji ye ya Facebook yasangije abasanzwe bamuziki  amafoto yicaye mu kagare k’abamugaye agaragaza ko aba basirikare ba Uganda inkoni bamukubise zamuteye kumugara kugera n’aho atakibasha kwigenza.

Aho yagize ati “Byarangiye inkoni zabo zo mu kwa munani umwaka ushize zimviriyemo kugendera mu kagare”.

Ibinyamakuru bitandukanye byemeje ko urukiko rwategetse ko uyu munyamakuru agomba guhabwa Miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda z’indishyi z’akababaro.

Image result for umunyamakuru James Akena

Akena yakubiswe ari mu bikorwa byo gutara inkuru ku myigaragambyo y’abasabaga Leta gufungura Depite Robert Kyagulanyi mu Mujyi wa Kampala.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, Akena yari kumwe n’abandi banyamakuru barimo Juma Kiirya, Ronald Muwanga, Ronald Galiwango bose bo kuri NTV, Julius Bakabaage wa NBS, Samuel Kyambadde wa Metro FM na Richard wa Ghetto TV.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa UPDF, Richard Karemire, yasabye imbabazi abantu bose bababajwe n’ibikorwa bigayitse byakozwe n’abo basirikare bamukubise umusubirizo.

Yavuze ko banenze imyitwarire itari iya kinyamwuga yaranze abo basirikare bakagera n’aho bakubita abanyamakuru bari mu kazi kabo.

Yagize ati “UPDF irifuza kumenyesha ko ibabajwe cyane n’imyitwarire ya buri wese bikaba byatumye umuyobozi mukuru w’ingabo ategeka ko batabwa muri yombi bagahabwa ibihano.”

James Akena  asanzwe yifashishwa na leta y’u Rwanda binyujijwe muri WDA muri gahunda yo guhugura abanyamakuru bakora umwuga wo gufotora.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *