Jacques Tuyisenge yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (AMAFOTO)

Umukinnyi w’Amavubi na APR Fc Jacques Tuyisenge yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin

Kuwa Kane tariki ya 18 Gashyantare, rutahizamu wa APR FC akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin mu biro by’umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Urugendo rw’urukundo rw’aba bombi rwatangiye mu mwaka wa 2015. Bari barateganyije gusezerana imbere y’Imana nyuma gato yo gusezerana imbere y’amategeko, gusa byakomwe mu nkokora n’ingamba zo kurwanya COVID-19 nk’uko Tuyisenge Jacques yabibwiye yabidutangarije.

Yagize ati: ”Urabona ko turi mu bihe bigoye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kandi ubukwe bukaba butemewe, nk’uko bisanzwe bikorwa twari twarateganyije ko tuzabikorera rimwe, twava mu murenge nyuma gato tugasezerana imbere y’Imana ariko ntibyakunda, rero dutegereje itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rikomorera imihango y’ubukwe tubona gushyiraho amatariki, ubukwe ni ibyishimo tugomba gutumira inshuti n’abavandimwe tukishimana.”

Jacques Tuyisenge yakiniye amakipe menshi arimo iyo yabanjirijemo urugendo rwo gukina ariyo Enticelle,hanyuma akomereza mu yandi ariyo Kiyovu, Police Fc,Petro de Luanda, Gor Mahia (Kenya), ubu akaba akinira APR Fc ari rutahizamu ukina aca kuruhande.

Rutahizamu Jacques Tuyisenge yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we 

Umukunzi wa Jacques Tuyisenge basezeranye nyuma yuko hataciyemo amasaha 24 amusabye ko yazamubera umugore

Bahawe icyangombwa kibemerera kubana nk’umugabo n’umugore

Jacques Tuyisenge na Jordin barebana ibyishimo byabasanze

Ifoto y’Ibyishimo kuri bombi

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAKUNYURA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *