Jacob Zuma arakoriki ngo ubutegetsi bwa Robert Mugabe buve mu icuraburindi?

Jacob Zuma ni umuyobozi w’ibihugu bibarizwa muri  SADC  witabajwe na Robert Mugabe hifashishijwe telephone amumenyesha ko yahiritswe ku butegetsi,hakaba hibazwa imbaraga ze n’icyo aribukore ngo ubutegetsi bwa Robert Mugabe buve mu icuraburindi.

Image result for jacob zuma

Jacob Zuma ni umuyobozi w’ibihugu bigize SADC  bibarizwamo na Zimbabwe akaba yiyambajwe na Robert Mugabe hifashishijwe telephone.

Ikiganiro kigaragara kuri France 24 mu rurimi rw’Icyongereza,Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo yahamirije itangazamakuru ko yaganiriye na Perezida Robert Mugabe hifashishije telephone amuhamiriza ko yahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’igihugu cya Zimbabwe ndetse ko n’ibiro by’itangazamakuru (ZBC) by’igihugu birigukoreshwa n’igisirikare.

Zuma kandi ngo yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’igisirikare (ZDF) bwa Zimbabwe nabo bamuhamiriza ko uwari Perezida yahiritswe ndetse bidatinze agiye gukurikiranwa n’inkiko ariko abaturage bakaba bari mu mutekano nk’ubusanzwe imirimo ikaba ikomeje.

Iyi coup d’etat yateje impungenge abatari bake ku isi cyane ariko Perezida Jacob Zuma abenshi bahanze amaso bibaza icyo aribukore ngo agarure ubutegetsi bwa Robert Mugabe buri mu icuraburindi nk’umuyobozi wa SADEC  “Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika yo mu Majyepfo” bibarizwamo South Africa,Zimbabwe, Botswana, Mozambique, Zambia, Tanzania, Lesotho, Angola, Malawi, Swaziland.

Kanda hano wumve uko Jacob Zuma abisobanura

Mugabe yupo chini ya ulinzi wa jeshi – Rais Jacob Zuma

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *