Jabana : Abanyamuryango ba SACCO Jabana bakeneshejwe na miliyoni zirenga 300 zibwe n’abari abakozi bayo.

Abaturage babitsaga  amafaranga mu murenge SACCO  wa Jabana mu karere ka Gasabo, bataza bahombejwe bikomeye no kudahabwa amafaranga yabo uko bayabikijemo ngo biturutse ku gihombo icyo kigo cy’imari cyatewe n’uko bamwe mu bakozi bacyo bagihombeje.

Umwe mu bagore baganiriye n’itangazamakuru na RBA  yatangaje ko yagurishije isambu kanga kubika amafaranga mu rugo, akayajyana kuri sacco gusa nyuma agatungurwa n’uko bababwiye ko atakibonetse ahubwo babibye. ‘Nari mfitemo amafaranga miliyoni kuko ni agasambu nari nagurishije, noneho ndavuga nyahamanye nayarya nyazana hano muri banki ndayabitsa, maze kuyabitsa igihe ntaraza kuyabikuza baba baravunze ngo barabibye.”

Umuyobozi mushya w’iyi Sacco ya Jabana, Singanire Alice, avuga ko hari abantu icyenda bari abakozi b’ikigo cy’imari iciriritse bakurikiranyweho guhombya miliyoni 340 Frw kandi ko urubanza rwabo ruzasomwa vuba asaba abaturage kwihangana.

Yagize ati “ Amafaranga uburyo tuzagenda tuyabaha, tuzajya tuyabaha bitewe n’ukuntu tugiye twunguka cyangwa n’uburyo ki tugiye tubona amafaranga cyane ko duteganya mu minsi iri imbere kubona amafaranga aturutse mu guteza abagize uruhare mu guhombya ikigo kuko biri mu rukiko.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari biciriritse, Aimable Nkuranga, yijeje ababitsa muri ibi bigo ko amafaranga yabo adashobora guhera burundu kuko hashizweho ikigega kigoboka ibigo byahuye n’ibibazo by’amafaranga.

Leta y’u Rwanda yasize imbaraga nyinshi mu gukangurira abantu mu kuyoboka ibigo by’imari aho bizabafasha kwizigamira no kubona inguzanyo byihuse ngo babasghe kwiteza imbere.

Src: Radio Rwanda




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *