Izina TNP risigaye ari amateka buri wese yatangiye guhiga ukwe

Passy umwe mu basore baririmbaga muri TNP mbere y’uko iryo tsinda risenyuka yamaze kwinjira mu kazi k’ itangazamakuru kuri Televiziyo y’ u Rwanda.

Image result for Abahanzi bagize TNP

TNP yari igizwe n’abasore batatu; Tracy, Nicolas na Passy ryatangiye umuziki ahagana mu mwaka wa 2010 bahereye ku ndirimbo yitwa imisozi n’ ibibaya.

Ntibabashije gukomeza ari batatu nyuma gato Nicolas yabavuyemo ajya gukina umupira w’amaguru iburayi.

Tracy na Passy bakomeje itsinda banakora indirimbo zakunzwe nka “Ndamburiraho ibiganza” , “Ku bwinshi”, “Kamucerenge”, n’ izindi nyinshi.

Baje ndetse no kujya mu irushanwa ry’abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star ya 2015.

Image result for Abahanzi bagize TNP

Gusa nabo byaje kwanga ko bakomezanya muri uyu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa gatandatu baratandukanye.

Bamaze gutandukana abantu bibazaga niba buri wese azakomeza muzika ku giti cye.

Passy ubu we yinjiye mu itangazamakuru aho azajya akora ikiganiro kitwa 90 Degrees kuri Televiziyo y’ u Rwanda buri wa gatandatu ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’ umugoroba.

Image result for Abahanzi bagize TNP

Iki kiganiro gishya kizakorwamo na Kizito Pascal “Passy” afatanyije na Johnson wahoze akorera TV 10 mu kiganiro cy’umuziki cyitwaga “10 Zikunzwe”.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *