Iyumvire ibintu abagore bahuriyeho banga mu gihe cyo gutera akabariro.Wikora ibintu uko wabibonye, bikore ushakira ibyishimo impande zombi

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cy’urukundo cyagombye gushimisha impande zombi z’abagikora, ariko ku bagore n’abakobwa hari ibintu byinshi usanga batekereza ku bijyanye n’icyo gikorwa, cyane cyane ibibabangamira nubwo bakunze kuryumaho ntibabivuge kubera impamvu zinyuranye zirimo kwanga ko umugabo bari kumwe amufata nk’umuntu mubi cyangwa se bikaba byabatera isoni. Aha rero twagerageje kubegeranyiriza bimwe mu byo abagore n’abakobwa batekereza ku mibonano mpuzabitsina ariko ntibabashe kubibwira abagabo n’ubwo abagabo baba bakeneye kubimenya.

Image result for love problems

Wikora ibintu uko wabibonye, bikore ushaka ko bishimisha uwo muri kumwe:

Kenshi na kenshi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina usanga hari abagabo bibwira ko bagomba kuyikora bakurikije nk’uko babibonye ahantu, twavuga nko muri amwe mu ma firime, bakagerageza kwigana abo babonye, ntibite ku cyashimisha uwo bari kumwe, biyibagije ko abagore batandukanye, icyashimisha umwe atari cyo cyashimisha undi.

Ku bagore rero nk’uko ubushakashatsi mu by’urukundo bwabigaraje, benshi muri bo babangamirwa niki gikorwa, igikorwa cy’abakora uko bishakiye, ariko mu buryo bwo kwirinda guca intege cyangwa kurakaza uwo bari kubikorana, bakanga kubivuga. Ni ngombwa rero ko abagabo babimenya kugirango babyirinde, bashobore gukora ibyashimisha uwo bari kumwe.

Gukora imibonano mpuzabitsina umwanya munini:

ubusanzwe abagore kimwe n’abagabo bishimira gukora imibonano mpuzabitsina mu rugero rumwe, ariko gukora imibonano igihe kiringaniye bakabikunda kurushaho. Gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire ni bibi kandi abagore n’abakobwa birababangamira n’ubwo batakubwira kurekeraho, nkuko na none kubikora ukarangiza mu gihe gito cyane nabyo batabyishimira.

Abagore n’abakobwa bishimira imibonano ikozwe mu gihe kiringaniye kuko binafasha imyanya ndangagitsina yabokuba yakoze kandi itananijwe. Ibaze nawe nk’umuntu mukoranye imibonano igihe kinini cyane ku buryo wageraho ukinuba, bya byishimo bikuviramo ibindi. Abagore n’abakobwa bakeneye gukora imibonano:

Bitewe n’uko abagore n’abakobwa imyanya yabo y’ibanga iba imbere kandi ikaba itagaragariza ijisho cyangwa uyikozeho ngo umenye niba bashaka gukora imibonano mpuzabitsina, kenshi usanga gupfa kuvumbura ko bifuza gukora imibonano bigorana, cyane ko batanabivuga.

Ni byiza rero ko umugabo amenya uwo bari kumwe akamwiga akamenya igihe gikwiriye biciye mu kumuganiriza kugira ngo azabashe kumenya igihe abikeneye noneho akaba yamufasha kwinjira muri icyo gikorwa no kumugeza kuri bya byishimo umugore aba yiteze muri icyo gikorwa.

Gukora imibono mpuzabitsina ku gahato:

Gukoresha umugore cyangwa umukoba imibonano ku gahato si byiza na gato. Imibonano mpuzabitsina ni myiza ariko irategurwa kandi ikumvikanwaho. Niyo mpavu rero abagore n’abakobwa batishimira umuntu ubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko bituma batagera ku byishimo baba bifuza. Ikindi kandi nawe ubikoze nturyoherwa nk’uko wari kuba wabikoze mu gihe gikwiye.

Image result for love problems

Muri rusange rero usanga ibi binti ari bimwe mu byo abagore banga, n’ubwo hashobora kuba hari ibindi bitewe n’uwo bireba. Usanga rero kenshi na kenshi abagore n’abakobwa badashobora kubwira abagabo kugirango barengere umubano hagati yabo. Gusa si abagore bose babihisha hari abatinyuka bakabivuga n’ubwo atari benshi.

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *