Iyo umuntu yikorera ntacungana ku jisho ahubwo yiha intego isobanutse- Dusabinema H. Mustafa

Nyuma yo gusoza amashuri ye mu bijyanye n’ amashanyarazi agasanga imirimo itaboneka nk’ uko yabyifuzaga Dusabinema Herman Mustafa yahisemo  gushaka ubundi bumenyi bwatuma ubuzima bwe burushaho kugenda neza adateza amaboko cyangwa se azajye yirirwa yandika amabaruwa asaba akazi.

Yadutangarije ko amaze kwitegereza umuvudoko w’ iterambere w’  igihugu cy’ U Rwanda cyane cyane yibanje ku buryo ibikorwa remezo by’ ubwubatsi bizamuka umunsi ku wundi yahisemo kwihugura mu bijyanye na Electronics nubwo bitari byoroshye ariko kuri uyu munsi amaze kwigeza kuri byinshi.

Mu kiganiro na Celebzmagazine.com mu gitondo cyo ku itariki ya 22 Kamena 2020, Dusabinema H.Mustafa yagize ati” Usibye kuba narize amashanyarazi nkaza no kwihugura muri Electronics cyane cyane mu kwegereza abantu serivisi  za camera zikora umutekano mu ngo ndetse no mu bigo bikomeye ikinshimisha kurusha byose ni uko iyo umuntu yikorera bituma agira intego zisobanutse”.

Yakomeje adutangariza ko kugeza magingo aya yamaze gushinga sosiyete yise Tech- Line ishobora gutanga serivisi zitandukanye zirimo umutekano ukoreshejwe za camer, alarms n’ ibindi byose bishamikiye kuri ibyo .

Yagize ati” Icy’ ingenzi ni uko ubu ubu bumenyi mfite nanjye natangiye  kwigisha abantu benshi babyifuza ariko biganjemo  inshuti zanjye twiganye  batagiraga akazi kugira ngo nabo bashobore kwirwanaho”.

Ir. Dusabinema H.Mustafa mu mwuga ny’ irizina

Ku muzozo w’ ikiganiro twagiranye na Dusabinema H. Mustafa yaboneyeho umwanya wo gushishikariza urubyiruko kugira umurava n’ intego kuko nta kidashoboka mu gihe cyose umuntu yifitemo icyizere n’ icyifuzo cyo kugera ku cyiza.

Ineza- Carine/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *