Iyibutse ibihano bikomeye bigenerwa abasambanya abana bakabatera inda

Nubwo ikibazo cyo gusambanya abana gihari, amategeko yarakajijwe mu guhangana na cyo ku buryo mu gihe hatabayeho guhishira abanyabyaha, bizabera urugero abandi kubera ibihano bikomeye biteganyirizwa abahamwe n’icyaha.

Image result for yatewe inda

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyasohotse mu muri Nzeri 2018, giteganya ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Kinateganya ko iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Mu Ukwakira 2018, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2016 na 2018, abantu 2 728 ari bo bahaniwe icyaha cyo gusambanya abana kandi guhana abanyabyaha birakomeje.

Zimwe mu ngaruka zigera ku bana basambanyijwe zirimo guhorana ubwoba, ipfunwe, kutigirira icyizere, gutakaza ishuri n’ibindi.

Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage (DHS) bwo mu 2014/2015 bwagaragaje ko abakobwa bagera kuri 7% bo mu kigero cy’imyaka 15 na 19 batewe inda. Ariko inzego zikurikirana uburenganzira bw’umwana, zibutsa ko guhohotera umwana bitareberwa mu mibare “kuko nta mwana n’umwe ukwiye gusambanywa.”

Hari abatera inda bakihakana abana ngo umugore ni uwabose.Iyi mvugo yahagurukiwe mu mujyi wa Kigali hatangijwe  ikigo cyizajya kigaragaza se w’umwana hifashishijwe mu kugenzura amaraso kandi ni nako bizakorwa hirya no hino mu gihugu.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *