Iwamoto niwe Musare (navigateur) wa mbere ufite ubumuga bwo kutabona wambutse inyanja ya Pasifika(AMAFOTO)

Ubumuga bwo kutabona  ni kimwe mu bintu bituma hato na hato wayoba nubwo waba wumva aho uri kujya yewe n’abantu bakuyobora ariko byabaye ibitangaza ubwo Umusare w’umuyapani yabaye umuntu wa mbere ’utareba’ wabashije kwambuka adahagaze inyanja ya Pasifika yifashishije ubwato bwe.

Uyu musare, Mitsuhiro Iwamoto w’imyaka 52 y’amavuko, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo yasesekaye ku cyambu cya Fukushima (mu Buyapani) ari mu bwato bwe ’Dream Weaver’ bufite uburebure bwa metero 12, akaba yahageze nyuma y’amezi abiri ahagurutse i Californie muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 Mitsuhiro Iwamoto, usanzwe atuye i San Diego, agace kari ku nkombe za Pasifike i Californie, yahagurutse muri uyu mujyi ku ya 24 Gashyantare 2019 ari kumwe n’umusare w’umunyamerika witwa Doug Smith wamufashije kugenda amubwira amakuru y’urugendo nk’icyerekezo cy’umuyaga n’ibindi.

Umuyapani yabaye umusare (navigateur) wa mbere ufite ubumuga bwo kutabona wambutse inyanja ya Pasifika

Ni ku nshuro ya kabiri uyu muyapani yari agerageje uru rugendo rw’amateka. Mu myaka itandatu ishize ni bwo Mitsuhiro Iwamoto yakoze urugendo rwe rwa mbere ariko ruza gusubikirwa hagati ubwo ubwato bwe bwagonganaga na baleine bukangirika.

uyu muyapani   yari yateguriwe  ibirori ubwo yageraga kuri iki cyambu cya Fukushima akoze urugendo rw’ibilometero 14 (14,000km).Mitsuhiro aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abayapani, Kyodo News yagize ati “Ntabwo nigeze ncika intege none nabashije kugera ku ndoto zanjye.”

Ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko ni bwo Mitsuhiro Iwamoto yatakaje ubushobozi bwo kureba, ngo akaba yaratekereje gukora uru rugendo kugira ngo akusanye inkunga mu rwego rwo gushyigikira ibiorwa by’ubugiraneza birimo gufasha imbaraga z’abaganga mu guhashya indwara zitera ’ubumuga bwo kutabona’.

David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *