Itumanaho rya Airtel ryavuguruye amapaki yo guhamagara imirongo yose inongera iminota

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yavuguruye amapaki yo guhamagara ku mirongo yose inongera iminota bikaba biri mu buryo bwo gufata neza abakiliya bayo.

Iyi Sosiyete y’Itumanaho ntihwema gutanga servise nziza ku bakiliya bayo bityo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2021 akaba aribwo Airtel yashyize ku mugaragaro izi paki (packs) zivuguruye.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawla yatangaje ko izi paki bazitangije mu kwongerera abakiliya babo amahitamo ndetse babashe no guhamagara ku mirongo yose iminota ingana kandi badahenzwe.

Yagize ati “Twongereye umubare w’amahitamo umukiriya afite tuyageza kuri pack 3 zimara umunsi na pack 3 z’icyumweru, tunakora ibishoboka ngo iminota bahabwa yo guhamagara ku mirongo yose ibe ingana.”

 

Iyo umukiriya akanze *255*3# ahabwa amahitamo hagati ya ipaki y’umunsi igura make kurusha izindi ku 100 Frw ikamuha iminota 10 yo guhamagaza Airtel n’indi mirongo ku minota 10 ndetse hamwe na SMS 10. Ku rundi ruhande, umukiriya ashobora guhitamo ipaki ya 200 Frw imuha iminota 35 ahamagaza kuri Airtel na 35 ahamagaza undi murongo hamwe na SMS 10. Iyi paki nayo imara amasaha 24

Iri vugurura kandi rizanye na paki z’icyumweru z’imirongo yose zihera ku frw 500, umukiriya agahabwa iminota 50 yo guhamagaza Airtel na 70 yo guhamagara ku wundi murongo hamwe na SMS 10.

Ikindi, twongereye iminota twatangaga kuri paki ya Frw 1000, aho umukiriya azajya ahabwa iminota 160 ahamagaza Airtel na 160 ahamagaza undi murongo hamwe na SMS 10. Noneho hakaba na paki y’icyumweru irenze izindi ku Frw 1,500 umukiriya agahabwa iminota 280 ahamagaza kuri Airtel na 280 ahamagaza undi murongo hamwe na SMS 10.

Umukiriya ushaka kugura paki y’imirongo yose, ashobora gukanda *255*3# cyangwa agakoresha My Airtel App agahitamo pack  imunogeye.

Ubu urabasha kugura ipaki za Airtel ugakubirwa kabiri kandi ugahamagara kuyindi mirongo nta gutegwa

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *