Itsinda the brothers biraca amarenga ko rishobora kugaruka mu ruhando rwa muzika

Ni kenshi usanga ibihangano bya bamwe byibagirana bikaba nk’amateka n’insiga migani mu mvugo za buri munsi,ubu mu Rwanda iyo uvuze izina The Brothers bamwe bumva kera habayeho cyangwa bakumva nkaho ari ibarankuru.Umuhanzi wahoze ukomeye muri The Brothers Danny vumbi yongeye kwivugisha ashaka kwerekana ko bashobora gukomeza muzika nkuko byahoze bakongera bakigarurira imitima ya benshi.

Image result for danny vumbi in the brothers

The Brothers ishobora kwegura umutwe igakomeza muzika

Itsinda rya The Brothers ryari rigizwe n’abasore batatu aribo;Danny vumbi,Victor,ndetse na Ziggy55.Aba basore baje kubabaza benshi cyane hano mu Rwanda ubwo barekaga gukomeza ibikorwa bya muzika,uko aba basore batandukanye ntabwo bigeze batangaza,bavugaga ko ari ubwumvikane buke hagati yabo ahubwo ngo byari ubushake bwabo. 

Muri aba basore harimo abari bamaze kwibagirana burundu nka Ziggy55 ntawamenya irengero rye yewe na Victor Fidel nawe yagiye nka nyomberi,usibye umuhanzi Danny Vumbi niwe wakomeje kwigaragaza ku ruhando rwa muzika hano mu Rwanda yewe akigarurima imitima ya benshi  mu ndirimbo ze nziza zigisha abantu bingeri zose.

 

Image result for danny vumbi in the brothersDanny Vumbi na Ziggy baraca amarenga ko bashobora gusubirana

Dany Vumbi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto avuga amagambo yemezako mu buzima ntakidashoboka kuko ngo nuwapfuye rimwe na rimwe usanga azutse nubwo bitabaho kenshi cyane.Danny Vumbi ati”Amatsinda y’umuziki abaho nk’ibindi biremwa byose,aravuka agakora agakura agasaza nk’ibiremwa byose ,akazuka nkuko umuntu washizemo umwuka atarahambwa azuka ariko byose bibaho”

Dany Vumbi akivuga ibi abantu bamusubije bitandukanye ariko abenshi muri bo berekanaga uburyo The Brothers yazimye, byabashimisha bumvise yagarutse muri muzika nyarwanda,Twavugako iritsinda ryamenyekanye cyane ku ndirimbo yabo bise “byabihe”iyi ndirimbo ntizigera iva mu mitwe y’abakurikirana ibya muzika mu Rwanda.

David Mayira-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *