Itsinda ry’abaganga barokoye ubuzima bw’abana 2 b’impanga bavutse bafatanye

Itsinda ry’abaganga bo muri Nigeria ku wa gatatu ryashoboye gutandukanya abana babiri b’impanga bari bavutse bafatanye.

Aba bana bavutse mu kwezi kwa gatandatu

Byabereye mu bitaro biri i Abuja, umurwa mukuru wa Nigeria.

Aba baganga bari bayoboye na Dr Nuhu Kwajafa, batangaje uko igikorwa cyo gutandukanya aba bana cyagenze neza, bavuga ko cyamaze amasaha menshi, mu bitaro bya Kaminuza ya Abuja.

Aba bana babiri b’impanga z’abahungu, bavutse mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ariko ntibyashobotse guhita batandukanywa, kugeza ubu ubwo byashobotse bafite amezi ane.

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *