Itsinda rya Urban Boys ryamaze gucikamo ibice,menya impamvu yabyo

Mu gihe mu minsi ishize hakunze kumvika amakuru ko abagize itsinda rya Urban boys batarimo kumvikana bitewe ahanini nuko hari ibyo batahuza mu mikorere.kuri ubu aba basore bamaze gutangaza ko bacitsemo ibice.

Humble Jizzo umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Urban Boys yatangaje ko Safi Madiba yasezeye kuri iri tsinda rimaze imyaka icyenda rikora umuziki.

Urban boys yamaze gucikamo ibice.

Safi Madiba uherutse gusezerana n’ umukobwa witwa Niyonizera Judith ubukwe bwe ntibuvugweho rumwe bishoboka ko agiye gukora umuziki ku giti cye.

Humble Jizzo wari mu bukwe bwa Safi butabonetsemo mugenzi wabo Nizzo yatangaje ko Safi yamuhamagaye amubwira ko asezeye Urban Boys ku mpamvu ze bwite.

Nubwo Safi avuga ibi ariko, Humble Jizzo asanga igisenye ubumwe bwa Urban Boys ari icyo yita umwiryane wahoraga hagati ya Safi na Nizzo.

Humble Jizzo yabwiye itangazamakuru  ko Safi Madiba aherutse kumuhamagara amubwira ko ‘yasezeye mu itsinda rya Urban Boyz’ ku mpamvu ze bwite gusa uyu mwanzuro ntiyawumenyesheje Nizzo

Yagize ati “Safi yampamagaye ambwira ko yasezeye, ni umwanzuro we bwite nk’umugabo ubwo afite impamvu yahisemo gusezera kandi ntabwo namubuza. Yambwiye ko agiye ubwo nyine mpita mbibwira Nizzo, ibintu ni gutyo bimeze, twasenyutse ubu Urban Boyz yarangiye”.

Humble Jizzo yavuze ko igihiritse itsinda rya Urban Boyz ngo “Ni umwiryane wahoraga hagati ya Nizzo na Safi, ni abantu bahoranaga ibibazo hagati yabo ku buryo nari meze nk’umuhuza wabo. Navuga ko umwiryane wabo no gufunga imitwe kwabo aribyo bidutandukanyije”.

Safi Madiba ku ruhande rwe yatangaje ko ‘yafashe umwanzuro wo gusezera itsinda amazemo imyaka icyenda nyuma yo gusuzuma inyungu ryamuhaga mu bijyanye n’amafaranga agasanga yararuhiraga agatsi!’

Safi  Madiba yamaze gusezera muri Urban Boys.

Safi aherutse gukora indirimbo ye bwite yahuriyemo na Meddy; nyuma gato yo gukora ubukwe nabwo yagiye muri Tanzania muri Waasafi Records ahakorera indi n’umwe mu bakomeye muri iki gihugu gusa ibyayo ntibiranozwa neza.

Tuzakomeza kubakurikiranira iby’amakuru y’aba basore nyuma yo gutandukana.Iri tsinda ryatangiye ari abasore bagera kuri batanu aho bakoreraga mu majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Huye,mbere y’uko riza i Kigali.Nyuma havamo abasore babiri hasigara batatu Safi,Nizzo na Humble Jizzo.

Zigama Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *