Itsinda ry’ Inkinamico “Mamaland” muri gahunda yo kunoza ibihangano bifite umurage

Nyuma yaho itsinda ry’ ikinamico Mamaland ryerekanye ko rishoboye gukora mu nganzo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2019 rirantagaza ko ibihe nibamara kuba byiza gahunda y’ ibitaramo izakomeza kandi bikazarushaho kuba byiza.

Umuyobozi w’ itsinda Mamaland, Mukama Wanjye yatangaje ko iri tsinda ayoboye rifite intego ikomeye yo kugeza ikinamico(THEATRE) ku banyarwanda mu gihe cyose  icyorezo COVID-19 izatuza.

Yashimangiye iyi ntero ubwo yaganiraga na Celebzmagazine avuga ko we n’ abegenzi be bafite akazi kenshi cyane ngo kuko ku isoko ry’ imyidagaduro nta kinamico ihari usibye izumvikana ku ma radio.

Umuyobozi wa Mamaland Mukama Wanjye niwe washinze iri tsinda rigizwe n’ abanyamuryango 30 ni umukinnyi w’ inararibonye w’ inkinamico yavuze ko icyatumye ashinga iri tsinda ni uko abantu benshi bamuzi babimusabaga kenshi.

Ati” Nyuma yo gukina no kugeza ku bantu umukino “ Romeo &Juliet I Kigali muri Serena twabonye imbaraga zidasanzwe ziturutse k’ ubwitabire bw’ abantu twahise dupanga kubagezaho umukino “L’Avare de Molière” ku itariki 31 Werurwe 2020 ariko ku bw’ icyorezo Covid-19 byabaye ngombwa ko usubikwa”.

Yakomeje avuga uburyo bitwaye mu mukino wa ROMEO & JULIET byahaye abakinnyi ba MAMALAND PERFORMING ARTS icyizere    kuko benshi muri bo bari batangiye gukina muri 2018 ubwo iri tsinda ryashingwaga.

Mu mukino wanyuze benshi “ Romeo & Juliet isomo ririmo ni imbaraga z’urukundo rwa r&j babaye igitambo cy’ urwango runuka hagati y’ imiryango yabo bombi.

Aba bombi nibo bakinnye ku wanya wa Romeo na Juliet

Ni ukuvuga ngo umuryango wa Capulet n’ uwa Montague. urupfu rwabo rwabaye intandaro yo kwiyunga kw’ iyo miryango yombi.

Tuvugana n’ umuyobozi wa Mamalad Performing Arts, Mukama wanjye avuga ko mu gukina iyi nkinamico bari bafite intego yo gukora ubukangurambaga kuko no mu gihugu cyacy{U Rwanda} iki kibazo kibaho .

Aha ni muri Serena Hotel ubwo MAMALAND yerekanaga umukino ROMEO & JULIET

Ku musozo w’ ikiganiro Celebsmagazine.com yagiranye na Mukama Wanjye yadutangarije impamvu itsinda ayoboye yaryise Mamaland , agira ati “ Iri jambo rigira ubusobanura butatu kuduha ubwambere bishatse kuvuga Afrika, U Rwanda ndetse na Mama wambyaye”.

Mukama Wanjye, Umuyobozi wa MPA

Yanavuze ko muri iki gihe bari kwandika imikino myinshi y’ umwimerere izatuma barushaho kwigisha ndetse no kudagadura sosiyete mu buryo bugamije kubaka igihugu cyiza kandi cyabere abazakivukamo uregero rwiza.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *