Itsinda Fire Sky rikomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe muri muzika Nyarwanda, ubu bashyize hanze indi ndirimbo bise “Ndiho” YUMVE

Ni kenshi hano mu Rwanda uzasanga hari bamwe mu bahanzi  bashira indirimbo imwe hanze bagahita baburirwa irengero kubera imbaraga nke  no kutamenya ikibazanye mu ruhando rwa muzika ariko Itsinda Fire Sky riri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda n’imigambi  mishya.

Iri tsinda Fire Sky  rigizwe n’abasore 2 ,Main P na Wallaby , Ubu bo nk’itsinda biyemeje kuzamura injyana ya Hip Hop mu Rwanda nkuko umusore Main P akomeza abihamiriza itangazamakuru .

                                                       Fire Sky igizwe na Main P na Wallaby

Fire Sky , bamaze kugira nibura indirimbo hafi 4, ntitwakwirengaziga indirimbo yabo bise “Bibaho” na “Kora” baherutse gusohora igakora ku mitima y’abakunzi ba Hip Hop. Fire Sky ibarizwamo  Tuyizere Yves (Main P) na Mutangana Christian uzwi nka (Wallaby) batangiye muzika nk’itsinda  muri 2018 ariko ubusanzwe Main P yatangiye kwinjira muri muzika muri 2012 naho Wallaby 2011.

                                                         Main P wo muri Fire Sky

Mu Rwanda, Fire Sky ibona  umuhanzi Fireman ari umunyempano ihambaye mu njyana ya Hip Hop yewe   bamwigiyeho byinshi mu muziki nubwo aragwa n’imico mibi muri Sosiyete, yo kwiyahuza ibiyobyabwenge bikarangira atawe muri yombi dore ko ubu uyu muhanzi Fireman ari mu kigo ngororamuco cy’ i WAWA.

                                                       Umuhanzi  Wallaby

Fire Sky  iherutse gusohora indirimbo shya bise “Ndiho” bakangurira urubyiruko kwamagana ikibi by’umwihariko kugendera kure ibiyobyabwenge .

MANUKA HASI GATO WUMVE INDIRIMBO “NDIHO”YA FIRE SKY

David Maira/celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *