Itegeko rishya ry’Umwami Mswati ufite abagore barenga 120 rirata abagabo n’abagore muri gireza ibintu byatangaje amahanga

Ni kenshi uzajya wumva amategeko ava mu gihugu cya Swaziland (Eswatini) aba akakaye yasohowe n’Umwami waho Mswati, ubu noneho itegeko yazanye ryo kurongora abagore barenze 2 ubyanga agafungwa ryateje impamagaraga.

Image result for mswati iii wives

Iri tegeko rishya rya Mswati w’imyaka 51 y’amavuko rivugako Umugabo azarongora abagore benshi barenze 2 utabyumva agafungwa, umukobwa nawe uzanga guharikwa agahanwa byintangarugero.

Nyuma y’iri tegeko, Bamwe mu bagabo batangiye kuvuga ko Umwami Mswati III atari akwiye gutegeka abagabo kurongora abagore 2 cyangwa barenze utabishoboye agafungwa kuko ngo ari ukubahohotera no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ibibazo byabaye ingutu ku bagabo  bazaba nta bushobozi bafite nk’uko umuturage ,Ojealaro yavuze ko kurongora abagore 2 bijyanye n’ubushobozi .

Yagize  ati” Ubwo se udafite ubushobozi bwo gutunga abagore babiri ntazajya afungwa azira ubusa ? “.

Umubare ugaragaza ko Umwami Mswati we afite abagore 15  nabandi benshi barondorwa akagira abana 25 mu gihe ise yari afite abagore 70 n’abana 150.Umwami Mswati avuga ko kugirango ategeke abagabo gushaka abagore benshi ari uko icyo gihugu gifite ikibazo gikomeye cyo kugira abagore benshi baruta abagabo ubwinshi.

Image result for mswati iii wives

Amakuru avuga ko Swaziland  aricyo gihugu kigira abakobwa bakiri isugi kurusha ibindi bihugu bitewe n’umuco w’icyo gihugu ,umuco ibindi bihugu bitangiye gukunda ariko kuwushobora bishobora kugorana.

Image result for mswati iii wives

Ku rundi ruhande usanga  Hari abandi baba bavuga ko aribyo byiza kuko bizaca ikibazo cy’uburaya no kubyara abana benshi ababyeyi babo badashoboye kubarerera.

David Maira/celebzmagazine

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *