Itangazo ryo gusaba guhindura izina mu irangamimerere

Uwitwa, MUNYANTWARI UWITIJE Evariste mwene NKIRAMACUMU na KANKUYU utuye mu  mudugudu wa Zirakamwa ,Akagali ka Rubirizi ,Umurenge wa Kanombe ,Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Yasabye uburenganzira bwo kuvana izina UWITIJE ,mu mazina ye asanganywe MUNYANTWARI UWITIJE Evariste akitwa MUNYANTWARI Evariste .

Impamvu atanga ni uko avuka ababyeyi be bamwise MUNYANTWARI Evariste ,ariko ko hagati y’umwaka wa 1973-1974 ubwo yabaga mu gihugu cya Kongo bamusabye guhindura amazina  maze yitwa MUNYANTWARI UWITIJE Evariste.

Agarutse mu Rwanda,amazina yiswe aba muri Kongo yarayaretse maze asubirana amazina ye bwite ndetse akaba ari na yo ashaka guhamana.Ibi byatumye agira ibyangombwa biriho amazina atandukanye bimwe biriho MUNYANTWARI UWITIJE Evariste  ibindi biriho MUNYANTWARI Evariste .

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko,gukura izina Uwitije mu mazina asanganywe MUNYANTWARI UWITIJE Evariste  bityo akitwa MUNYANTWARI Evariste mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo inyandiko ye y’Ivuko.

Ubwanditsi bwa Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *