Itangazamakuru ryakebuye ubuyobozi bwa Salax Awards kwishyura abatsindiye ibihembo

Nyuma y’inkuru zicicikana mu itangazamakuru zivuga ko abahanzi batsindiye ibihembo muri Salax Awards amaso yaheze mu kirere, Riderman yavuze ko  byihuse  ukuriye irushanwa  witwa Ahmed yagiye abahamagara yisegura ababwira ko byatindijwe n’abaterankunga gusa ntiyavuga italiki ntarengwa.

Riderman yabajijwe  ko nawe atarishyurwa avuga ko koko batarahabwa amafaranga yagombaga guherekeza ibikombe bahawe, yagize ati “Nanjye nabonye babyandika koko, kandi koko ntabwo baraduhereza ibihembo byacu, gusa nyuma yuko byanditswe mu itangazamakuru, ukuriye Salax Awards witwa Ahmed yagiye aduhamagara, nanjye yarampamagaye ambwira ko impamvu ataratugezaho ibihembo atari ukubera bo ahubwo ko ari abafatanyabikorwa babo batarabaha amafaranga”.

Nyuma y’uko AHUPA yeguriwe ibikorwa bya Salax Awards, kuri ubu hatarashira kabiri, ibintu byatangiye kugera aharindimuka kuko iyi kompanyi igiye kujyanwa mu nkiko itararenga umutaru bitewe n’ubuhemu yatangiye kuzana muri sosiyete nyarwanda by’umwihariko mu bakurikira iby’umuziki.

Uretse kuba itarahemba abahanzi,AHUPA igitangira ibikorwa byo kwamamaza umuhango wo gutanga ibihembo mu bahanzi,yegereye amasosiyete na barwiyemezamirimo ngo ibatere inkunga igikorwa cyabo kizagende neza batazahasebera bitewe n’uko ubushobozi bwayo bwari iyanga.

Muri ayo makompanyi AHUPA yegereye harimo n’abahagarariye ikinyobwa cya Estrella cyengwa n’uruganda rwo muri Spain rwitwa Estrella Damm kikaba gihagarariwe mu Rwanda na Monaco Cafe ibarizwa mu mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya T2000.

Ubuyobozi bw’iki kinyobwa mu Rwanda butazuyaje bwemeye gutera inkunga iki gikorwa ariko habaho amasezerano ko ku munsi w’ibirori byo gutanga ibihembo ku bahanzi,nta kindi kinyobwa cyaba igisembuye n’ikidasembuye kizahacururizwa uretse ESTRELLA yonyine. Aya masezerano AHUPA ntiyayubahirije ari nabyo bituma  ijyanwa mu nkiko nubwo hataramenyekana icyakurikiye. Uwitwa John wari ushinzwe gushaka abaterankunga ari n’umukozi wa BTN TV yahamirije Celebzmagazine.com ko nawe yambuwe ahita anasezera imirimo.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *