Itangazamakuru ryagaragarijwe ko rikwiriye kuba umuyoboro mu kurwanya amakuru y’ibihuha ku nkingo za Covid-19

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Gicurasi mu 2021, umuryango RJSD (Rwanda Journalists for  Sustainable Development) wahurije hamwe abanyamakuru barenga 30, ndetse n’abanyeshuri  biga mu mashuri makuru naza kaminuza barenga 10, hagarukwa ku nsanganyamatsiko yo  kurwanya ibihuha bikwirakwizwa ku nkingo za Covid-19.

Ni amahugurwa yabereye kuri Lemigo Hotel ariko n’abandi babikurikira inama (online) kubera ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya covid-19, Mu byagarutsweho ni ukongera kwibutsa itangazamakuru ko rikwiye kumenya aho bashakira amakuru hizewe kandi bagakora ubushakashatsi bwimbitse mbere yo gutangaza inkuru. Ibi bikaba byabaye mu gukomeza kwizihiza umunsi mpuzamahanga  w’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda uba tariki ya 3 Gicurasi buri mwaka.

Minisiteri y’ubuzima isanzwe ikoresha uburyo butandukanye bwo kumenyesha amakuru  rubanda, arebana n’inkingo za Covid-19, hagamijwe kurwanya amakuru y’impuha avugwa  kuri izi nkingo.

Bwana Julien NIYINGABIRA, umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima avuga ko abanyamakuru  bakwiye kongera imbaraga mu gukora inkuru z’ukuri ku nkingo za Covid-19, bakegera  abahanga mubya siyansi, maze bagahabwa amakuru yizewe mu rwego rwo kwirinda  gutangaza amakuru y’ibihuha adafitiwe gihamya.

Bwana Julien NIYINGABIRA, umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima avuga ko abanyamakuru bakwiye kongera imbaraga mu gukora inkuru z’ukuri ku nkingo za Covid-19

Ambasaderi uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu Rwanda, bwana Nicola  BELLOMO yatangaje ko muri iki gihe urwego rw’ubuzima rwugarijwe n’icyorezo cya  Covid-19, byagaragaye ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu bihe nk’ibi. Ambasaderi Nicola avuga ko itangazamakuru rya gakondo ndetse n’irigezweho, byombi  bifite uruhare rukomeye mu kugeza amakuru ku baturage.

Ambasaderi w’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi mu Rwanda Bwana Nicola BELLOMO yatangaje ko muri iki gihe itangazamukuru ari inkingi ya mwamba mu kwifashisha amakuru y’inkingo

Bwana Ildephonse SINABUBARURAGA, umunyamabanga w’ihuriro ry’amaradiyo  y’abaturage (RCRN) yavuze ko inzego z’ubuzima nubwo zitanga amakuru ngo ariko zikwiye  kongera uburyo bikorwamo kugirango amakuru y’ukuri abe menshi kurusha ibihuha.

Abahanga batandukanye mu itangazamakuru bari bitabiriye uwo munsi batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo

Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Iterambere Rirambye(RJSD) ni wo wateguye ibiganiro byawuhuje na Minisiteri y’Ubuzima

Byinshi wamenya kuri RJSD: 

Muri 2019 nibwo abanyamakuru baturutse bo mu bitangamamakuru byo mu Rwanda no mu  mahanga, bishyize hamwe bashinga umuryango wa RJSD bagamije gufasha abanyarwanda  muri rusange kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburenganzira bwo kubona no kumenya amakuru kuri buri we-se, cyane cyane amakuru agamije iterambere: “ACCESS TO  INFORMATION FOR DEVELOPMENT”.

Mu bindi bikorwa RJSD ikora, harimo gukorana n’amashuri makuru naza kaminuza yigisha  itangazamakuru n’itumumanaho (School of Journalism, media & communications), ndetse  n’amashuri yisumbuye. Ni mu rwego rwo gufasha abiga muri aya mashuri kubongerera  ubumenyi bukenewe muri iki gihe no kubafasha kwinjira mu kazi kinyamwuga.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *