Israel Mbonyi yasohoye indirimbo nshya yakuye ku nkuru ya Zakayo mu muvumu.[YUMVE]

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Nkwiye kurara iwawe’ avuga ko yakomoye ku nkuru iboneka muri Luka 19:5, aho Yesu agera munsi y’igiti cy’umuvumu akararama akabwira Zakayo wari wananijwe kumureba n’ubugufi ati: “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.”

Uyu muhanzi ukomeje gukora indirimbo zigakundwa, ari gukora kuri alubumu ye ya gatatu, gusa nubwo mu ndirimbo ze zose nta n’imwe arakorera amashusho ntibibuza ko abakunda indirimbo zaririmbiwe Imana bamukunda ari benshi cyane.

Uyu musore yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka ‘Intashyo’, ‘Ku migezi’, ‘Ibihe’, ‘Ku musaraba’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Number one’, ‘Hari ubuzima’ n’izindi.

UMVA INDIRIMBO ‘NKWIYE KURARA IWAWE’ YA ISRAEL MBONYI.

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *