Israel Mbonyi ararye ari menge,urutonde rwa 4 bamurya iseta burenge

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda uragenda ufata indi ntera ku buryo mu bahanzi cyangwa abaririmbyi ba 5  bakunzwe cyane ku rwego rwo hejuru [ Israel Mbonyi] adashobora kuburamo yewe nti watinya no kuba wavuga ko ari we ushobora kuba ayoboye umuziki wo kuramya Imana hamwe  nizo bita izi isi  (Gospel  na Secure music ) nubwo ntabushakashatsi bwakozwe mu buryo bwimbitse .

Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi beAriko amaso ashobora kuguha ,  umusore ukuzwe n’ingeri zose  ,abakijijwe n’abadakijijwe ,abasilamu n’abandi …….Uyu musore wafashe imitima y’abantu amaze hafi imyaka 6 ari ku ntebe mu ndirimbo zo kuramya Imana hano mu Rwanda.  Kubera gukora cyane kwa Israel Mbonyi , wakwibaza ahazaza habandi bahanzi n’ubwo rwose atari itangazamakuru rigena ejo hazaza , ariko ugendeye cyane kubikorwa byagutera kwibaza byinshi .

UR-Huye: Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy'amateka – Rwandanews24

Mu gukora iyi nkuru yifashishije ibiganiro byanyuze kuri Radio Flash mu kiganiro [Gospel Talent Show] gitambuka buri cyumweru  , mu bitekerezo abantu benshi batanze ndetse n’abandi bakurikiranira hafi umuziki wo kuramya Imana hano mu Rwanda . Benshi bemeza  ko Islael Mbonyicyambu   ari umuhanzi wafashe mpiri imitima y’abantu .

Uyu musore waje asimbura ku ntebe umuhanzi wari uriho ariwe[ Patient Bizimana]  nawe wari uje asimbura kuri iyo ntebe [Ashimwe Dominic] , wari uyimaranye igihe dore ko yagiye abona ibihembo byinshi bitandukanye .

Israel Mbonyi - Nzibyo Nibwira Lyrics | AfrikaLyrics

Islael Mbonyi waje bitunguranye cyane , byatumye  CelebzMagazine yifashisha bamwe mu banyamakuru  bakurikiranira  hafi iby’umuziki wo kuramya Imana. Ibitekerezo byabo bitwereka bamwe mu bantu bashobora kuzasimbura Mbonyi ku ntebe mu gihe adohotse gukora cyane . Ariko bigaterwa n’imikorere yabo .

N’ubwo mu Rwanda abakora umuziki uramya Imana batemera ko harimo kurushanwa ( Competition) ariko biravugwa cyane ko harimo guhangana hagati yabo , cyane cyane ko nagafaranga gasigaye kari muri uyu muziki .

Kugira ngo aba bahanzi tugiye kubagezaho bazabashe guhigika kuri iyi ntebe Israel Mbonyi barasabwa kugira intwaro ikomeye cyane yo guca bugufi no kureka kwiyumva ahubwo bakarushaho gukora nkaho aribwo bakizamuka .

Kandi ntibakwiye kwigereranya na Mbonyi kuko uyu musore yamenyekanye atabigizemo uruhare . Kuko  itangazamakuru rya muzamuye ritamuzi  hamwe n’ubuntu bw’Imana ndetse afite n’igikundiro kubantu bose . Mu gihe usanga abandi bibasaba ko bimenyekanisha cyane .

Abahabwa amahirwe

Prosper Nkomezi :

Ni umuhanzi waje atunguranye mu gihe hibazwaga umuhanzi ukiri muto ushobora gukora bikomeye agatera ikirenge mu cya mukuruwe . Yaje mu ndirimbo zafashe imitima ya benshi  nka Ibasha Gukora , Urihariye ,Ibashagukora ….

  1. James & Daniella :

Ni itsinda rigizwe n’umugabo n’umugore ,bateranira  mu Itorero Foursquare Gospel Church riyobowe na Bishop Fidele Masengo .

  1. Ben & Chance :

Aba na bo ni itsinda rigizwe n’umugabo ndetse n’umugore , ubusanzwe ni abaririmbyi ba nkingi ya mwamba mu itsinda rya Alarme Ministries, baje mu muziki mu mikino ariko baje kwisobanukirwa bashyiramo umwete n’imbaraga . Ubu bari mubantu bigaruriye benshi . Nabo ni abakristo mu itorero rya Itorero Foursquare Gospel Church.

  1. Papy Claver :

Yaje ari umusore muto wacurangaga Guital ,asengera muri ADEPR ,uyu musore wazanye indirimbo Ugendana nanjye ,……. Izi ndirimbo zakunzwe cyane .

Uyu mugabo warebye kure ,yitegereza neza uko Umugabo Aime Uwimana akora , uburyo aririmba indirimbo zo mu gitabo  ,bityo ahita arushaho gukora cyane ahigika Aime  mu gukundwa cyane mu bijyanye ni ndirimbo zo mugitabo .

Papy Claver kwandika si impano ye , ariko yisobanukiwe neza icyo aricyo ahitamo gukora indirimbo zo mu gitabo kandi abikora neza  , akaba afatanya n’umugore we Dorcas.

Mu gihe yaha umwanya cyane umuziki we  ashobora kuba ,yasimbura[ Israel Mmbonyi] , ariko abashije kongera imibanire n’abantu bafite aho bahurira cyane n’uyu muziki . Cyane ko amahirwe ya mbonyi yo kumenyekana nta muntu ubigizemo uruhare atari aya buri umwe .




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *