Isi yungutse abaherwe bashya 290 biyongereye kuri Bill Gates,Warren Buffett na Elon Musk

N’ubwo muri uyu mwaka ubukungu bw’isi butorohewe n’ukugwa kw’ibiciro bya peteroli ndetse n’ifaranga ry’Uburayi (euro) rikomeza kugaragaza intege nke, ntibibuza ukwiyongera kw’abaherwe ku isi no kongera ubutunzi bwabo.

Related imageBill Gates

Ikinyamakuru Forbes kiratangaza ko muri uyu mwaka habarurwa tiriyoni 7.05 z’amadorari y’Amerika zitunzwe n’abaherwe 1,826 ba mbere ku isi.

Forbes itangaza ko ako kayabo karenga miliyari 7000 z’amadorari y’Amerika kazamuwe n’abandi baherwe bashya 290 biyongereye ku rutonde.

Urutonde rwa Forbes rw’umwaka ushize rwerekanaga tiriyoni 6.4 z’amadorari y’Amerika miliyari 6000.4 z’amadorari y’Amerika) zari zifitwe n’abari kuri urwo rutonde.

Forbes ivuga ko uyu mubare w’abaherwe 1,826 ari wo mubare mwinshi w’abaherwe ku isi ubayeho kuva uru rutonde rwatangira gukorwa.

Related imageWarren Buffett

Kuri uru rutonde rushya, Forbes igaragaza ko abantu ku giti cyabo 500 bihariye 4.7 tiriyoni z’amadorari y’Amerika cyangwa miliyari 4000.7 z’amadorari y’Amerika ku giteranyo cyose kingana na tiriyoni 7.05 z’amadorari y’Amerika.

Mu mazina mashya y’urutonde rw’abaherwe b’uyu mwaka harimo nka Travis Kalanick, Garrett Camp, utunze miliyari zirenga 40 z’amadorari y’Amerika.

Hari andi mazina asanzwe kuri uru rutonde y’abaherwe batajya basimbuzwa barimo Bill Gates ukomeje kuyobora uru rutonde, harimo kandi Warren Buffett na Elon Musk.

Image result for Elon MuskElon Musk

Urutonde tugiye kubagezaho ni urw’abaherwe icumi ba mbere ku isi muri uyu mwaka, turahera ku wa 10 kumanura tugana kuwa mbere.

  1. Liliane Bettencourt n’umuryango we: Bafite sosiyeti Oreal ikora imibavu n’amavuta yo kwisiga, bafite miliyari 40.1 z’amadorari y’Amerika.
  2. Jim Walton: Nawe wo muri sosiyeti ya Wal-Mart, atunze miliyari 40.6 z’amadorari y’Amerika.
  3. Christy Walton n’umuryango we: Bafite sosiyeti ya Wal-Mart bafite miliyari 41.7 z’amadorari y’Amerika.
  4. Charles Koch: Akora ubucuruzi butandukanye butavuzwe ubwo ari bwo, atunze miliyari 42.9 z’amadorari y’Amerika.

Uyu mwanya kandi Charles awuhuriyeho n’umuvandimwe we David Koch, nawe ukora ubucuruzi butandukanye butavuzwe, atunze nawe miliyari 42.9 z’amadorari y’Amerika.

(Niyo mpamvu nta mwanya wa karindwi mubona, uwa gatandatu uriho abantu babiri)

  1. Larry Ellison: Afite sosiyeti izwi cyane ku isi ya Oracle ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga na elegitoroniki, afite miliyari 54.3 z’amadorari y’Amerika.
  2. Amancio Ortega: Afite sosiyeti Zara ikora imyambaro y’ubwoko butandukanye, atunze miliyari 64.5 z’amadorari y’Amerika.
  3. Warren Buffett: Afite sosiyeti y’ishoramari Berkshire & Hathaway atunze miliyari 72.7 z’amadorari y’Amerika.
  4. Carlos Slim Helu n’umuryango we: Bafite ikigo cy’itumanaho, batunze miliyari 77.1 z’amadorari y’Amerika.
  5. Bill Gates, ufite sosiyeti Microsoft, utunze miliyari 79.2 z’amadorari y’Amerika.

Jean Bosco Nzayisenga-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *