Ishuri ryaciyemo abahanzi batandukanye barimoTonzi,Seburikoko,Senderi rigiye guhugura mu bya muzika abanyeshuri bari mu biruhuko

Ishuri Ingenzi International Music School riherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko ryabyiruye ibyamamare birimo umuhanzikazi Tonzi, Niyitegeka Gratien “Seburikoko”,Senderi International Hit, ryatangije amasomo ku banyeshuri bari mu biruhuko bifuza kwiga gucuranga,kuririmba na Computer science.

Image result for senderi international hitSenderi International Hit

Ingenzi International Music School riherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko umuhanda w’igitaka munsi ya station ya Police,ibicurangisho byose kurwego mpuzamahanga byifashishwa mu gucuranga ,kuririmba bakanatanga ubumenyi bwa computer (Computer science).

Nanone bigisha gutunganya amajwi(audio) n’amashusho(video).Batoza bakanatanga inama ku muhanzi wifuza kujya muri studio. Bakora indirimbo audio na video bakanabyigisha. Batanga amahugurwa kubahanzi  babikora batabyize n’abashaka kubimenya. Aya masomo atangwa ku bana kuva kumyaka itatu kugera kubashesha akanguhe.

Related image

Abanyshuri bari mu biruhuko bashyiriweho Promotion yihariye.

Abanyeshuri bari mu biruhuko bagabanyirijwe 20% amafaranga amafaranga y’ishuri,bafite inzu itunganya umuziki(audio na video)abahanzi babagana nyuma yo gukorerwa indirimbo bafashwa kumenyekana mu bitangazamakuru no kubashakira ibitaramo byo kwimenyereza umwuga.Uhakoreye indirimbo hari izo akorerwa ku buntu nyuma akishyura.

Ingenzi International Music School kwiyandikisha ni 5000 adasubizwa, amafaranga y’ishuri yishyurwa hagendewe ku masomo umunyeshuri yahisemo.

Akarusho umunyeshuri yihitiramo amasaha azajya yigiraho bitewe n’igihe abonekera.

Iri shuri Ingenzi International Music School ryatangiye 2003 hagamijwe guhugura mu buhanzi,ubugeni no gutanga service y’ikitegererezo mu Rwanda ndetse no mu biyaga bigari.

Image result for niyitegeka gratienNiyitegeka Gratien(Seburikoko)

Iri shuri ryabyiruye abahanzi  batandukanye n’abacuranzi bamenyekanye mu gihugu nka Seburikoko ukunzwe (mu ikinamico, Comedy na film) Tonzi uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana na Senderi International Hit wiyita umwami wa Afrobeat mu Rwanda n’abandi.

Gana Ingenzi International Music School 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *