Isabukuru y’umunyamakuru Byansi yagaragayemo udushya

Kuwa 13 werurwe 2019, Umunyamakuru Byansi Samuel Baker uzwi nka BakerReports yizihije isabukuru y’imyaka 25 amaze avutse. Byatunguranye kubitabiriye icyo gikorwa ubwo basanze bitabiriye isabukuru y’ abantu babiri ari we kumwe na Abatesi Peace.

Simu mvugo gusa ariko ibi byari byashyizwe no kuri gato bagabuye abitabiriye ibirori byabo. Gusa ntibyabujije ababyitabiriye gusobanuza imva ni mvano yabo. Byansi yagize ati “Ndabashimira mwese mwitabiriye ibi birori nkanashimira cyane cyane Twin wanjye, jye na Peace turi impanga kandi twishimira imibanire yacyu, aramfasha, aranyumva kandi arananyubaha”

Ntiyatandukanye cyane na Abatesi ubwo yahabwaga ijambo yashimiye abitabiriye umunsi wabo w’amavuko, anemeza ko we na Byansi ari Impanga ye. “Turi impanga kuko tubishaka kandi twabihisemo dukora ibishoboka byose ngo dusigasire umubano wacu nka Twins”

Amakuru Celebzmagazine yahawe n’abandi batifuje ko amazina atangazwa,avuga ko aba bombi batavukana ahubwo ari  abantu bareranywe kuva bafite imyaka 5 kugeza ubu, Byansi ni mwene Byansi Samuel Baker na Muteteri Eva naho Abatesi akaba mwene Rwanyanjye Michel na Mukagacinya Ruth.

Mu mwaka 1999 ubwo ababyeyi baba bombi bahungukaga kuva mu gihugu cya Uganda ,baturanye mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba.

Byansi yiganye na Abatesi amashuri abanza mu kigo cya Hill side day and Bording school giherereye mu murenge wa matimba aba bombi bakomereza amashuri yabo y’ isumbuye mu kigo cya Kagarama secondary school i Kigali.

Aba bombi bamenye ko bahuza itariki y’amavuko, umunsi n’umwaka ubwo bigaga mu wa gatandatu w’ amashuri abanza ari naho bahereye basaba kwiga kukigo kimwe mu mashuri y’ isumbuye binagerwaho.

Ubwo yagezaga ijambo rye kubitabiriye ibi birori ,Byansi yatunguranye yita mushikiwe Pusi. Ati”Mumfashe nshimire Pusi, nako Annet Batamuriza Mushiki wanjye kuba amba hafi igihe cyose gishoboka”

Dr Kayumba Christophe umuyobozi w’ ikinyamakuru The Chronicles akaba n’ umwalimu muri kaminuza y’ u Rwanda mu ishuri ry’ itangazamakuru, umwe mubitabiriye ibi birori yashimiye aba bombi by’ umwihariko Byansi.

Ati“Mumfashe dushimire izi mpanga zacu, mwakoze kudutumira no kuduhuza, kuri Byansi ndagushimira kuko ukora akazi ubikunda kandi ukagakora uko bikwiriye, uko ukura rero inshingano zawe zogukorera igihugu wandika ndetse unavuga ukuri ugomba guhora uzizirikana, aho wowe cyangwa Twin wawe azankeneraho ubufasha ndahari kugira ngo ibintu bigende neza, mugire isabukuru nziza”    

Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu gukora inkuru zicukumbuye (Investigative stories) hano mu Rwanda, yavutse kw’ italiki ya 13 werurwe 1994, ni mwene Byansi Samuel Baker na Muteteri Eva akaba avuka mu muryango wabana 11, we akaba ari umwana wa kabiri. Yatangiye urugendo rw’ itangazamakuru mu 2013- 2014 arutangirira kuri Goodrich TV.  Yamenyekanye cyane kuri Radio na TV 10 mu kiganiro cya  Rwandaful Morning na The Interview azagukomereza umwuga we muri RTV aho yumvikanaga mu makuru y’ icyongereza, aha ntiyahamaze igihe kinini yahise yinjira mu itangazamakuru ryandika.

Byansi nk’ umunyamakuru wigenga (Freelance) yandikiye ibinyamakuru bitandukanye harimo New Vision yo mu gihugu cya Uganda na Africa Uncensored yo mu gihugu cya Kenya.

Ubu ni umunyamakuru uhoraho w’ ikinyamakuru The chronicles cyandika mu cyongereza hano mu Rwanda.

Shabani Chris-Celebzmagazinr.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *