Isabelle wa Radio 10 yaterewe ivi asabwa kuba umugore ku isabukuru ye y’amavuko.

Isabelle Dusengimana ukora kuri Radiyo 10, yambitswe impeta na Niyonzima Emmanuel basanzwe bakundana amusaba kuzamubera umugore, nawe abyemera atazuyaje.

Hari ku isabukuru y’amavuko ya Isabelle maze Emmanuel Niyonzima ukora muri Clean well Rwanda aramutungura amusaba ko bazashyingiranwa mu bihe biri imbere.

Aba bombi bavuze ko bamaze imyaka 2 bakundana ndetse ko bahujwe n’inshuti ya Niyonzima ikorana na Isabelle.

Babwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko bishimiye urukundo rwabo dore ko buri umwe yanyuzwe n’urukundo yasanganye mugenzi we.

Isabelle ati: “Niyonzima arankunda, aranyubaha, ambitsa amabanga ye, arampangayikira ku buryo iyo mbabaye bimutera ikibazo gikomeye. Aterwa ishema no kuba amfite kandi aranyizera. Niwe nari narategereje ntawundi”

Niyonzima yavuze ko kuba Isabelle atarigeze ahisha umuntu wese ko amukunda, byamukoze ku mutima kurenza ibindi.

Ati “Isabelle aritonda, imico ye itandukanye n’ iy’ abandi bakobwa bose nigeze mbona. Icya mbere cyanshimishije akinyemerera ko dukundana yarankunze ku buryo wabonaga ashaka ko buri wese abimenya. Icyo kintu cyaranshimishije. Burya umuntu ukora ikintu akagikora afite ishema ryacyo biba ari byiza cyane.”

Nubwo batavuga igihe bazabanira, bigaragara ko umuryang wa Radiyo/TV 10 ukomeje kugira umugisha wo gushinga ingo.Ibi ni nyuma y’uko Umunyamakuru wabo w’imikino Hagenimana Benjamin uzwi nka ‘Gicumbi’ nawe aherutse gutera ivi asaba Delphine Umuhoza kumubera umugore. Abandi barimo; Fuadi Uwihanganye, Jules Karangwa, Rigoga Ruth, Sidick Nsengiyumva n’abandi bakoze ubukwe.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *