Irushanwa rya Miss &Mr Elegancy rishobora kuzana impinduka ku buzima bwa ba Miss mu Rwanda

Irushanwa rya Miss na Mr Elegancy Rwanda riri kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’iryabaye muri 2016 ari nabwo bwa mbere ryari ribaye mu Rwanda.Abateegura amarushanwa bahamya ko bazita cyane kubeguka ikamba aho guha umwanya amafaranga.

Abategura irushanwa babwiye itangazamakuru kuri uyu wa 30 Kanama 2018, ko imyiteguro igeze kure kandi imitegurire izanyura abazitabira igitaramo kizatangirwamo ikamba.

Image result for Uwamahoro Claudette

Uwamahoro Claudette watangije amarushanwa ya Miss&Mr Elegancy Rwanda

Uwamahoro Claudette watangije amarushanwa ya Miss&Mr Elegancy Rwanda yavuze ko na we yigeze kuba Nyampinga mu gihugu cy’u Bubiligi, yabonye uburyo bagira amarushanwa y’ubwiza ahuriweho n’abakobwa n’abahungu ahita afata iki cyemezo.

Yagize ati “Mu Rwanda nabonaga hari amarushanwa aha agaciro abakobwa gusa n’ay’abahungu yabagaho ariko ntabwo bose barushanwaga bari hamwe ari nayo mpamvu nashatse gutekereza ku buringanire nzana amarushanwa azajya ahuriramo bose.”

Yakomeje agira ati “Iki gikorwa gitandukanye n’andi marushanwa kuko twe mu bisabwa ntabwo tugendera ku burebure, unanutse cyangwa ubyibushye uko ungana kose turagufata upfa kuba uri hagati y’imyaka 18 na 25 buri wese turamwakira akarushanwa icya ngombwa ni uko aba afite umushinga mwiza kandi tubona ko wamugirira akamaro ubwe n’igihugu.”

Bashimangiye ko kandi bazakorana cyane n’abazegukana ikamba aho kubaterererana no kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo ndetse hakazashyirwwaho ihuriro ry’uko bazasimburana mu kwambikwa ikamba bakazanafashwa kujya bahabwa akazi no kwwishakamo ibisubizo.Ni nyuma yuko abenshi badasiba kwinubira irushanwa rya Miss Rwanda bavuga ko ntacyo rimariye igihugu n’abaryitabira,ahanini bafatiye  urugero kuba nta ntakigaragaza ko Miss Rwanda ibaho uretse amafoto ngo nta n’igiti cyatewe cyigaragaza ibikorwa bya Miss Rwanda.

Abahatanira ibihembo

Abarushanwa biyandikishije bakoresheje imbuga nkoranyambaga za Miss na Mr Elegancy, muri Nyakanga batoranywamo abakobwa icumi n’abahungu icumi bahiga abandi mu kugaragara neza no kugira imishinga itanga icyizere ari nabo kuri ubu bari mu myiteguro yo kuzahatanira ikamba mu birori biteganyijwe muri Nzeri.

Abatsinze amajonjora bari guhabwa amasomo atandukanye bakanagaragaza imishinga yabo ari nayo abagize akanama nkemurampaka bazareba niba koko ishobora kugira icyo imarira nyirayo n’igihugu muri rusange.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *