Irinde gukora ibi bintu kuko byatuma usenya urugo cyangwa umubano mwiza wari ufitanye n’umukunzi wawe

Burya urukundo rusaba kwitonda ndetse no gushishoza kuko hari bamwe bisenyera urukundo atari uko banze uwo bakundana ahubwo ari ubutamenya bubibateye. Niba ufite umukunzi wishimira cyangwa wubatse irinde gukora ibi bintu kuko byatuma usenya urugo cyangwa umubano mwiza wari ufitanye n’umukunzi wawe mu kanya nk’ako guhumbya.

 1. Gukururana n’uwo mwahoze mukundana

Umunsi umwe hari igihe uhura nuwahoze ari umukunzi wawe (umu x) mugahuza urugwiro mugatangira kwibukiranya ibihe byiza mwigeze kugirana ku buryo hari ushiduka mumeze nk’abasubiranye, mugatangira kohererezanya ubutumwa bugufi mugahamagarana, mukohererezanya emails mu izina ry’ubushuti bwa kera. Ibi bituma wongera kumwiyumvamo cyane bikaba byatuma umubangikanya n’uwo mwri musanzwe muri kumwe.

2. Kujarajara mu bakunzi

Burya iyo utangiye kujarajara mu bakunzi benshi ni ibintu bikuremamo akavuyo kuryo ushiduka uwo muhuye wese ushaka ko mukundana, kuko uhura n’umukunzi mushya ukirengagiza uwo mwari musanganywe, ni ibintu byo kwirindwa cyane. Nibyo birashoboka ko mwahura ukamwifuza ariko ni ibintu utagomba guha umwanya mu bwonko bwawe, kuko nuramuka witaye kuwo muhuriye mu nzira uzatangira kumugereranya n’uwo mukundana ureba ibyo amurusha bibe byagutera kumubangikanya nawe.

3. Kwandikirana amagambo y’urukundo cyangwa iby’urukundo n’abandi bantu

Irinde kwandikirana n’abandi bantu muvugana iby’urukundo, ibuka ko usanzwe ufite umukunzi kandi ugukunda, andikirana n’abantu batatuma utendeka umukunzi wawe.ganira n’umugore cyangwa umugabo wawe ibijyanye n’umushinga w’umubano wanyu. Hagarika kumukinisha utekereza abandi bantu mwahuriye mu nzira, kuko naramuka abimenye bizakugiraho ingaruka zikomeye. Kora ibintu bituma umubano n’umukunzi uramba.

4. Irinde kugereranya umukunzi wawe n’abakunzi b’incuti zawe

Irinde kuvuga nabi umukunzi wawe no kumugereranya n’abandi bakunzi b’inshuti zawe cyangwa abo ubonye mu nzira, nuramuka ushaka ko aba nk’umuntu runaka wabonye muri film ntabwo bizakunda,byirinde cyane. Ereka umukunzi wawe icyizere no kumwubaha, muhe umwanya uhagije, mutungure bya hato na hato umuhe impano mbese musangire ubuzima.

Ihogoza Sandrine-Celebz magazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *