Ireney Mercy atanga inama yaba igisubizo cyagabanya umubare w’abari kwiyahura mu Rwanda 

Ireney Mercy witeguye gukorera Imana bimuvuye ku mutima, yatanze inama ku bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana abibutsa kujya bashyira imbere icyazanye Yesu Kristo ku isi.

Ireney Mercy ni Umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo akaba n’Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana zitandukanye , zaba ize ku giti cye ndetse nizo yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye bafite amazina akomeye hano mu Rwanda bitewe n’ubutumwa yabaga yifuza kugeza ku banyarwanda.

Ireney Mercy yadutangarije ko muri iyi minsi hakenewe ivugabutumwa rikomeye cyane , kuko turi mu bihe bibi bisaba kwegera Imana cyane no guhumuriza abantu , Ati : Ntabwo hakagombye kuba haboneka abantu biyahura kandi turi mu gihugu gishyize Imana imbere ya byose, Abakozi b’Imana dukwiriye gufata iya mbere tugashakisha abagiye bahura n’ibikomere bitandukanye byatuma biyahura tukabahumuriza tukabagarurira ubuzima , Apana gutegerereza muri za biro ngo ubabaye azadusangayo oya , Siko byakagombye kugenda .”

Ireney Mercy mu kiganiro yagiranye na Celebzmagazine.com yavuze ko yifuza kwibutsa abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana intego nyamukuru yatumye Yesu kristo aza mu Isi.Ibyo yabivuze abitewe nuko muri iki gihe hari abahanzi benshi usanga bashyize imbere kwinjiza amafaranga kurusha kuba bakwishimira ko benshi bakira agakiza.

Mu magambo ye yagize ati : “Hari ikintu nshaka kwibutsa Abahanzi baririmba Gospel ,muby’ukuri kugira abakunzi benshi ni byiza, gutegura ibitaramo ukuzuza salle nabyo ni byiza cyane , kumenyekana cyane na byo ni byiza, ariko na none tujye twibuka intego nyamukuru yazanye Yesu kristo mu Isi ndetse n’inshingano yadusigiye nkuko tubisanga muri Matayo 28:18-20 , Yohana 15:7-14 , Mariko 16:15-16 . Icyo Yesu adukeneyeho cyane si hit , ahubwo ni uko abantu bamumenya bakamukurikira bakava mu byaha, bagakizwa , bagahinduka maze na bo bagahindura abandi , Birashoboka ko wateguraga ibitaramo wishakira agafaranga , ariko kuva uyu munsi mwibuke ko icyo Yesu Kristo akeneye ari uko abantu bakizwa , cyane ko abitabira ibitaramo bose, si ko baba bakijijwe, nugira amahirwe mu gitaramo cyawe hakabonekamo abakizwa , uzaba uhesheje izina ry’Imana yawe icyubahiro, kandi iyo ni yo ntego nyamukuru yazanye Yesu kristo mw’Isi , ibindi byose ni inyongera.”

Ireney Mercy avuga ko icyo Yesu yifuza ari uko uwamaze kumumenya yashishikariza n’abandi kumumenya. Ati : “Rero ndasaba abahanzi bacu ndetse nabandi bakozi b’Imana b’ukuri , kwita cyane ku cyazanira inyungu Yesu Kristo. Ibyo bakora byose babikore bagamije kwagura ubwami bw’Imana kuko ibi bihe tugezemo abantu benshi bakeneye kumenya Yesu Kristo no kumwakira. Icyo nari ngendereye akaba ari ukwibutsa aba bahanzi bacu gushishikariza abantu kwakira Yesu Kristo no kuva mu byaha. Ireney Mercy utanga inama ku bahanzi ba Gospel ni muntu ki?”

Uyu Ireney Mercy afitanye indirimbo na The Ben yitwa ‘Yesu ntajya ahinduka’. Ikindi azwiho ni uko yanditse indirimbo ya Gospel akayihurizamo abahanzi 21 bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda. Muri bo harimo abakora umuziki usanzwe n’abakora Gospel.

Abahanzi yahurije hamwe mu ndirimbo ye yise “Dufatanye” harimo : Ireney Mercy, Aime Uwimana, Alpha Rwirangira , Aline Gahongayire , Miss Rwanda , Pastor P Producer , Jule Sentore , Gaby KAMANZI , Patrick Nyamitari , Alex Dusabe , Queen Gaga, Tonzi , Liliane Kabaganza, Barnabas, Asiimwe Dorcus , MK, Steven BoB , Brian Blessed, Fanny Wibabara , Producer Nicola , , Producer Mugisha, Theo Bose babireba, Nelson Mucyo, Fils Jean Luck, Shukuru.

Uramutse Ukeneye Kwifatanya na Ireney Mercy gukomeza iyi nzira nziza yo kwamamaza ubwami bw Imana watwandikira kuri whatsap : +250788889400

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *