Iran:Perezida Hassan Rouhani yemeye ko igihugu cye cyarashe indege ya Ukrain yahitanye abantu 176

Mu i ijoro ryakeye nibwo Perezida Hassan Rouhani abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yemeye ko mu bitari byateganyijwe tariki ya 08 Mutarama 2020, igisirikare cya Iran cyarashe missile indege yari imaze isaha ihagurutse muri Ukrain igahitana abantu 176.

Nkuko byagaragaye ko mw’itangazo rya perezida Hassan, ari mu bababajwe n’impanuka y’iyi ndege yarashwe mu buryo yise ikosary’ikiremwamuntu’Humman error’. Perezida Hassan Rouhani yagize ati «Iperereza ry’igisirikare ryakorewe mu gihugu imbere ryemeje ko mu kwicuza gukomeye cyane ibisasu byarashwe kw’impanuka y’ugukosa kwa muntu, byatumye indege ya Ukrain ihanuka biviramo urupfu rw’inzirakarengane abantu barenga 176 » yakomeje agir ati «Ipererez riracyakomeje imirimo yaryo hanarebwa uburyo hatangwa ubutabera kuri iri kosa ritazibagirana ryabayeho. »

Nubwo ubu Perezida wa Iran atangaje ibi hari hashize iminsi igera kuri itatu Iran ihakana iby’ihanurwa ry’iyi ndege. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ndetse n’ Ubwongereza, ntibahwemye gushinja iki gihugu kuba ari cyo kiri inyuma y’ihanurwa ry’iyi ndege yakoze impanuka igahitanamo n’ubare w’Abasaga 63 b’Abanyacanada. Ku munsi w’ejo hashije nibwo umuyobozi ushinzwe iby’iperereza mu gihugu cya Iran yari yahakanye iby’iyi mpanuka.

Ubu ntacyo Amerika n’ibindi bihugu biratangaza ku bijyanye no kwemera ikosa kwa Iran yabanje kunanizanya ihakana ko itigeze irasa iyi ndege. Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru ikomeza y’amakimbirane ari hagati y’igihugu cya Iran na Amerika ndetse n’ibindi bihugu bishyigikira Amerika

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *