Iran ishinja Amerika guteza isi Coronavirus yanze kwakira ubufasha buturutse yo

Umuyobozi w’ikirenga muri Iran Ayatollah Ayi, yavuze ko nta mfashanyo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashaka mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, avuga ko icyorezo cyakorewe muri Amerika.Perezida Trump na Dr. Stephen Hahn batangaje ko umuti wa Chloroquine uzavura COVID-19

Ibi byatangajwe na Ayatollah Ayi Khamenei kuri icyi Cyumweru, bivugwa ko icyi gitekerezo yagitanze bitewe n’uko Amerika yamaze guhagarika Irani kuba yagurisha amavuta yayo, ndetse ikanafungirwa amasoko yose ku isi.

Nyuma y’ihagarikwa ry’ubu bucuruzi, umuyobozi w’ikirenga wa Iran yahise yuririra ku byatangajwe n’igihugu cy’Ubushinwa, bavuga ko icyorezo cya Coronavirusi cyazanywe mu Bushinwa n’Abanyamerika. Ayi Khamei yagize ati «Sinizeye neza ukuri ku byo mushinjwa ariko se bibaye ari byo murakeka ninde ufite mu mutwe hatekereza neza wakwizera umuti mumuhaye ?» yongeyeho ati «Birashoboka ko uwo muti wanyu ahubwo ari uburyo bwo gukomeza gukwirakwiza icyorezo birenze.»

Uyu muyobozi Ayatollah ufite imyaka 80 y’amavuko, yakomeje avuga ko leta ya Iran ifite amakuru ahagije asobanura mu buryo butandukanye, ko icyorezo cya Coronavirusi cyakozwe n’Amerika kigamije kurimbura igihugu cya Irani. Yagize ati «Mwashoboraga kohereza abantu barimo aba docteri, abasuzuma, kugira ngo barebe neza ko uburozi bashyize mu muntu buri gukora neza.»Icyorezo cya Coronavirus kimaze kugera ku isi hose

Gusa aya magambo atangazwa n’umuyobozi Khamenei, nta hantu na hamwe ku isi agaragazwa nk’ukuri ku bushakashatsi ubwo ari bwo bwose. Gusa, ibi bivuzwe nyuma y ‘igihe gito mu ntangiriro z’uku kwezi, aho umuvugizi wa Leta y’Ubushinwa Lijian Zhao, atangaje ko Amerika ishobora kuba ari yo yohereje iki cyorezo mu Bushinwa.

Yagize ati «Birashoboka ko abasirikare ba Amerika ari bo bazanye iki cyorezo muri Wuhan(mu Bushinwa). Mube abanyakuri, mugaragaze amakuru yanyu yose ku aho abantu bayabona, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, murasabwa kuduha ibisobanuro.»

Gusa, nubwo Lijian atangaza ayo makuru, nta kimenyetso na kimwe yagaragarije isi ku buryo Amerika yashinjwa ibyo bikorwa.
Icyorezo cya Coronavirusi cyagaragaye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Mpera z’Ukuboza 2019. Leta ya Amerika na Trump, bakomeje kwita iki cyorezo ‘Virusi y ‘Ubushinwa’ cyangwa ‘Virusi ya Wuhan’. Guisa, ntabwo iyio nyito ivugwaho rumwe n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima WHO, kuko wamaze guha iki cyorezo izina rya COVID-19.Ubushinwa na Iran bashinja Amerika gukora no gukwirakwiza COVID-19

Senateri wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Arkansas, avuga ko mu bugambanyi bw’Ubushinwa, ko bwakoze intwaro yica abantu binyuze muri Laboratwari(Bioweapon). Gusa iri hangana ry’Ubushinwa na Amerika ryatangiye ubwo Donald Trump yabaga Perezida wa US asa nk’utangije intambara y ‘ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Mu gusoza umuyobozimukuru w ‘ikirenga muri Iran Ayatollah Khamenei yabwiye Amerika ko nta muntu uyizeye. Ati «Nta muntu n’umwe ubizera. Murabishoboye gukomeza kuzana mu gihugu cyacu imiti yongerera ubushobozi icyorezo, ikanagabanya igabanuka ryacyo.»

Mu gihugu cya Iran abantu bagera ku 1,556 bamaze guhitanwa na COVID-19, naho abarenga 20,610 ba maze kwandura. Ni mu gihe abagera ku 7,635 bamaze kuvurwa iyi ndwara.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko abantu bagera kuri 19 bamaze kwandura Coronavirusi. Turasabwa kwirinda dukaraba intoki kenshi dukoresheje amazi meza n’isabune.

T.U Nsanze
Bana natwe tuguisusurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *