Irak na Iran:Abantu 400 nibo bamaze kubarurwa ko bishwe n’ umutingito udasanzwe


Kuri iki cyumweru taliki ya 12 Ugushyingo 2017, nibwo habaye umutingito ukomeye ukaba wahitanye abantu  benshi , ku rubibi rw’igihugu cya Iraq na Iran abandi barakomereka bikomeye.

Ni umutingito wari ku gipimo cya 7.3 ukaba  wajegeje ibihugu bya Iran na Iraq bihana imbibe ,aho habarurwa abarenga 400 bahitanywe nawo ndetse n’abandi bagera ku 7000 bakaba bakomeretse bikomeye bakaba bahise bajyanwa kwa muganga.

Televiziyo yo muri Iran ikaba yatangaje ko umubare munini w’abatakarije ubuzima muri iki kiza baherereye mu mujyi wa Sarpol-e Zahab, uretse igihugu cya Iran uyu mutingito wahitanye benshi uyu mutingito ukaba wambutse umupaka mu birometero 350 ugana mu majyaruguru ya Baghdad mu  murwa mukuru w’igihugu cya Iraq.

Umubyeyi w’abana batatu, Majida Ameer, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abongereza  Reuters ati “Nari nicaranye n’abana turimo gufungura, hanyuma tuza kumva urusenge rw’inzu rugurutse mu kirere”.

Yakomeje agira ati“Ubwa mbere nsketse ko byaba  ari ikibombe kinini, maze numva abantu bose barimo kuvuza  induru bavuga bati: Umutingito!”

Mu misozi yo mu gihugu cya Iraq, inzu nyinshi zubatswe n’amatafari y’ibyondo, zaguye  biturutse kuri uyu mutingito wabaye  kuri iki cyumweru.

Umutingito wari ukomeye  wasenye inzu nyinshi ndetse unahita abantu amagana

Uretse ibi bihugu bibiri uyu mutingito wagizemo ingaruka zikomeye. Uyu mutingito wumvikanye kandi mu bihugu nka Pakistan, Lebanon, Kuwait ndetse na Turkey.

Abatazi bakomeje gushaka ababuriye muri uyu mutingito

Inzego zishinzwe ubutabazi muri ibi bihugu zikaba zitangaza ko umubare w’abaguye muri uyu mutingito ushobora kwiyongera bitewe n’uko ubutabazi bugikomeje bagishakisha abantu munsi y’ibikuta byabagwiriye. Ndetse abandi barenga 70.000 bakaba badafite aho baba kubera ko inzu babagamo zasenyutse.Nubwo ubutabazi bugikomeje ariko  ababishinze baravuga ko bitoroshye kuko inzu zikigwa bigatuma badakora akazi kabo neza.

Zigama Theoneste Celebezmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *