Iradukunda Liliane w’u Rwanda na Quiin Abenakyo wa Uganda bararyana isataburenge muri Miss World 2018

Mu gihe cy’ukwezi kose ba Miss mu bihugu bitandukanye bahatanira ikamba rya Miss World 2018 mu Bushinwa,umushinga wa Iradukunda Liliane Miss Rwanda waje muri 25 yemejwe naho Quiin Abenakyo wa Uganda aza muri 20 bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba.

Image result for Miss Iradukunda Liliane

Miss Rwanda 2018 Iradukunda  Liliane agiye kumara ukwezi mu Bushinwa aho yitabiriye irushanwa rya Miss World 2018. Umushinga wahurijweho n’abako bwa 25 ni umushinga ukomoka mu Rwanda ugamije kurwanya imirire mibi, ukaba waremejwe ubushize  mu Rwanda n’abakobwa bose bahatiye ikamba rya Miss Rwanda 2018. Uyu mushinga wo kurwanya imirire mibi ni wo Iradukunda Liliane yatanze muri Miss World 2018, none watowe mu mishinga 25 myiza.

Image result for Miss Iradukunda Liliane

Nyuma yo kureba imishinga y’abakobwa bose bahatana muri Miss World 2018, uyu mushinga wo kurwanya imirire mibi watowe muri 25 ya mbere mu mishinga irenga ijana y’abakobwa bose bahatana. Umushinga mwiza kurusha indi wabaye uw’umukobwa uhagarariye Nepal anegukana igihembo cy’umukobwa ufite ubwiza bufite intego “Beauty with a purpose”.

Image result for Quiin Abenakyo

Ibi ni nako bimeze kuri  Quiin  Abenakyo  waserukiye Uganda, akomeje kuza imbere mu bakobwa bahabwa amahirwe mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi ndetse arahabwa amahirwe yo kuba yatsinda.

Abenakyo aheruka gutungurana akora amateka atarigeze abaho mu nshuro zose Uganda yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Isi aza mu bakobwa 30 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.

Ubu, urubuga Missology rusanzwe rusesengura amarushanwa y’ubwiza akomeye ku Isi, rwamushyize mu bakobwa 20 bashobora kuzavamo Nyampinga w’Isi ndetse ari muri batanu ba mbere kugeza ubu.

Igikomeje kuzamura uyu mukobwa mu bahagaze neza mu irushanwa, ni umushinga yerekanye yakoze nka Nyampinga wa Uganda yita ku bangavu bagiye baterwa inda ubuzima bukababihira.

Umukobwa wo muri Uganda arahabwa amahirwe yo kuba Nyampinga w’Isi

Ku mwanya wa mbere mu bakobwa bahabwa amahirwe hari Nyampinga wa Nepal Shrinkhala Khatiwada umaze gutwara ibihembo bibiri icya ‘Multimedia challenge’ n’icy’umukobwa wahize abandi mu bwiza bufite intego kubera umushinga we.

Undi mukobwa uri mu bahabwa amahirwe yo gutsinda ni Maëva Coucke wo mu Bufaransa. Uyu aherutse kwegukana igihembo cya Top Model nk’uzi kwiyerekana neza mu mideli.

Abandi baje mu myanya itanu ya mbere harimo Peirui Mao wo mu Bushinwa, Anahi Hormazabal wo muri Chile na we wamaze kwinjira muri 30 bemerewe kugera mu cyiciro cya nyuma cya Miss World. ‘Quiin Abenakyo ushyigikiwe mu buryo budasanzwe iwabo muri Uganda na we arahabwa amahirwe ko ashobora kuba yatungurana akambikwa ikamba.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *