Inzu y’ikitegererezo yahoze ituwemo na  Perezida Mobutu Seseseko yameze ikigunda-AMAFOTO

Imyaka 22 irihiritse Maréchal Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga wategetse Zaïre asezeye ku isi,nubwo yari igihangange atavugirwamo inzu yari atuyemo  yitwa “Gbadolite” ifatwa nk’ikirango cy’ubutegetsi bwe yameze ikigunda ihinduka indiri y’imitwe y’inyeshyamba.

Umunyagitugu Mobutu yategetse hagati ya 1965 na 1997, agwa muri Maroc azize kanseri kuwa 7 Nzeri 1997. Urupfu rwe n’ishyingurwa rye byabaye ibanga bihabanye n’ubwamamare bwe yagize mu gihe kirekire yamaze ategeka.

Mobutu yashinguye ibirenge bwa nyuma i Kinshasa ku wa 16 Gicurasi 1997, bukeye bwaho ingabo za Kabila zirayitaha. Ku wa 17 nibwo indege yakuye Mobutu muri Congo imujyana i Lomé muri Togo kwa Perezida Gnassingbé Eyadéma.

Yitabye Imana nyuma y’igihe kinini arwaye kanseri y’ubugabo. Yavuye mu gihugu ubutegetsi bufatwa na Laurent-Désiré Kabila wari ku isonga y’umutwe wa AFDL wari ufite intego ya demokarasi no kubohora RDC ku butegetsi bw’igitugu.

Mobutu yapfuye kuwa 7 Nzeri 1997, aguye mu Mujyi wa Rabat afite imyaka 67.

Mu gihe aho perezida yari atuye n’aho yakoreraga nyuma yo kuva ku butegetsi bisigara bisigasirwa nk’ikirango cy’amateka y’igihugu,aha muri Congo ho barabitereranye inzu y’ikitegererezo yahoze ari Mobutu Seseseko wahoze ari Perezida yameze ikigunda  ituwe n’inyamaswa ndetse www.rtbf.be dukesha iyi nkuru yemeza ko habaye indiri y’inyeshyamba zihungabanya umutekano w’iki gihugu.

Amafoto agaragaza iyi nzu

Image result for maison de Mobutu SesesekoRelated imageRelated imageImage result for maison de Mobutu SesesekoRelated image

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *