Inzitizi zakuweho kapiteni Haruna Niyonzima azafatanya na Amavubi mu mikino isigaye

Nyuma yo guhagarikwa mu mikino 2 u Rwanda rwahuriyemo na  Seychelles,kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna na AS Kigali yamaze kubona ibyangombwa bikuraho inzitizi zatumaga adakina imikino mpuzamahanga. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kugera i Kinshasa aho igiye gukina na DR Congo mu mukino wa gicuti utegura uwa Ethiopia

Haruna Niyonzima aheruka gusiba imikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Seychelles, ndetse n’umukino ubanza AS Kigali yanganyijemo na Proline igitego 1-1.

Kugeza ubu Haruna Niyonzima wajyanye n’Amavubi i Kinshasa, yamaze kubona ibyangombwa bikosoye, aho mbere yari afite ibyangombwa biriho imyaka itandukanye.

Umutoza Mashami Vincent nawe yatangaje ko ibyangombwa byabonetse, hasigaye ko CAF ibyemeza ubundi agakina
Umutoza Mashami Vincent nawe yatangaje ko ibyangombwa byabonetse, hasigaye ko CAF ibyemeza ubundi agakina

Nk’uko yabyitangarije, Haruna Niyonzima yavuze ko yamaze kubona Pasiporo ikosoye, aho ikibazo cy’amatariki y’amavuko adahuye yamze gukosorwa, hakaba hasigaye kumenyesha CAF gusa kugira ngo yemererwe gukina uyu mukino bazahuramo na Ethiopia.

Kuri uyu wa Gatatu, Amavubi arakina na DR Congo umukino wa gicuti kuri Stade des Martyrs, umukino uzaba ufasha u Rwanda kwitegura umukino ubanza bazakina na Ethiopia iwayo kuri iki Cyumweru.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *