Inzigo hagati ya Nizzo na se umubyara umushinja kumutererana agatonesha nyina

Nyuma yuko se wa Nizzo ubarizwa muri Urban Boys yiyambaje radio Salus mu kugaragaza umubabaro aterwa  n’uyu muhungu we wamutereranye agatonesha nyina n’abavandimwe be,Nizzo yahinyuje amakuru avugako byose .

Image result for Nizzo kaboss

Ni inkuru twakoze twifashishije ibiganiro biri kuru youtube by’aba bombi n’inkuru zanditswe.Nizzo Kaboss, umwe mu baririmbyi ba Urban Boyz ahamya ko nta nzigo y’urwango iri hagati ye n’umubyeyi we wigeze kumushinja ko yagiye kuba i Kigali akamusiga mu cyaro i Huye.

Nizzo amaze imyaka irenga icumi atuye i Kigali. Akimara kugera i Kigali yiyegereje nyina umubyara na barumuna be kugira ngo ajye abasha kubafasha mu buryo bworoshye ndetse kugeza ubu baraturanye ku Kivugiza yirengagiza se wasigaye mu cyaro cya Huye.

Se wa Nizzo yasigaye i Butare aho bakomoka. Mu myaka yashize uyu musaza yigeze kuvugira kuri Radio Salus avuga ko ‘afite agahinda ko kuba yaratawe n’umuryango ukigira kuba i Kigali we agasigara yiyicira isazi mu maso’.

Icyo gihe yavuze ko ababazwa cyane no kuba umuhungu we yarabonye amafaranga menshi ariko akaba ‘atamufasha’ nk’uko yita kuri nyina.

Related image

Nizzo yemeza ko ntacyo yishinja ku mutima n’imbere y’Imana. Yavuze ko ibyo se yatangaje byamutunguye gusa agahamya ko ari  ibintu birebire byo mu muryango umuntu atapfa kuvugira kuri micro. Ati “Icyo yishimira cyane, aranzi kurusha uko niyizi. Azi ubuzima twanyuranyemo njye na we, kubona umuhungu we agira aho ava akagira aho agera. Nta kintu ndakora gikomeye ariko ndashaka kuzakora cyane ku buryo azavuga ati ‘umuhungu wanjye ariho, ntiyapfuye nabi kandu uko abayeho birambereye nanjye’. Urwego ndiho ruramushimisha.”

Mu babyeyi be bombi, Nizzo avuga cyane nyina, biragoye kumwumva ateruye akavuga se mu biganiro n’inshuti cyangwa mu itangazamakuru. Ibi, ngo biterwa n’uko ari we mubyeyi babanye cyane. Ati “Mama ni we twabanye mu buzima bwanjye bwose. Twarabanye cyane cyane ni we wanyigishije, yagiye anyereka ati ‘mu buzima bigenda gutya’ mu bushobozi bwe nk’umudamu. Ikindi kandi ngerageza kumwumvira, no kuba ngeze aha ntekereza ko ari uko mama wanjye yanyoboye neza mu bushobozi bwe uko bungana.”

Image result for Nizzo kaboss

Nizzo avuga ko ibyo yigeze gushinjwa na se ari ibintu birebire bireba umuryango wabo adashobora gusobanura mu buryo bwuzuye, gusa ahamya ko amufata nk’umubyeyi we kandi amuha icyubahiro akwiye.

Ibi ni nako bimeze mu muryango wa Diamond Platnumz muri Tanzania se ntasiba kwiyambaza itangazamakuru avuga ko umuhungu we yamutereranye agatonesha nyina.

Related image

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *