Inyubako 10 nziza ziryoheyeijisho mu mujyi wa Kigali-AMAFOTO

Isi dutuye buri munsi iratera imbere,  gusa ntabwo igendera ku muvuduko umwe mu bice byose biyigize. Hari ibice bitandukanye mu isi byitwa ko byamaze gutera imbere ariko ntibihagarika ababituye gukomeza kugira intumbero y’iryo terambere uyu munsi tuavuga kuri Kigali. 

Image result for Kigali Convention Center

Mu bituma abantu bavuga ko imijyi imwe n’imwe imaze gutera imbere, bishingira ku bintu bitandukanye bituma abawutuye boroherezwa muri buri service yose bakeneye. Ibyo harimo ;  amazi meza ahagije, umuriro w’amashanyarazi uhagije, imihanda myiza igezweho, ibigo by’imari, ibigo by’amashuri na za kaminuza, ibigo bitanga service za leta kandi biri hose n’ibindi. Gusa ibyo hari igishyira umutemeri  ku iterambere ry’umujyi muri rusange « Uko umujyi wubakitse »

Uyu munsi Celebzmagazine yagutoranyirije urutonde r’inyubako 10 zirusha izindi ubwiza no guhenda mu mujyi wa Kigali, Dore i mpamvu Kigali yiswe umutima wa Afrika, ikaba umujyi wa mbere usukuye ku mugabane dutuye.

1.Kigali Convention Centere.

Image result for Kigali Convention CenterIyi nyubako ihereye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo umurenge wa Kimihurura. Iyi nyubako igizwe n’ibice bitatu byuzuzanya aribyo Hotel y’inyenyeri eshanu(Radisson Blue), sale y’amanama akomeye (Conference Centre) ndetse n’icyumba mberabyombi  (Extention Centre). Iyi nyubako ikaba yihariye mu guca agahigo ko kuba inyubako ya mbere ihenze muri Afrika ihagaze akayabo ka miliyoni 300 z’amadorali y’Amerika.

2.Kigali Arena

Image result for Kigali ArenaInyubako ikorerwamo byose wasanga hanze yayo, ihagaze miliyoni 104 z’amadorali ya Amerika , igisubizo ku Banyakigali bari barabuze uko bidagadura. By’umwihariko ikaba ari stade y’umukino wa Basketball, iherereye mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo mu murenge wa Remera. Iyi nyubako yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza mu myanya yabugenewe. Iyi nyubako iri muri nke zubatse nka yo Afrika ifite, yakira ibitaramo bitandukanye n’indi mikino y’intoki nka Volly ball.

3.Intare Conference Arena.

Image result for Intare Conference ArenaNi nyubako yihariye y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kabuga. Iyi nyubako izwiho kuba ifite ishusho isa n’iy’icyogajuru kiri hafi guhaguruka, ifite icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu barengaho 2300 ikaba yakira amanama akomeye ndetse n’ibitaramo bitandukanye biteraniramo abantu benshi.

4.Kigali City Tower

Related image

Nta photo y’umujyi wa kigali yaryohera amaso itariho inzu ndende cyane muri Kigali ari yo KCT. Iyi nyubako iherereye mu karere ka Nyarujyenge,  ikaba ikorerwamo ubucuruzi butandukanye n’ibindi bikorwa. Iyi nyubako yabaye nk’ikirango cy’umujyi,  Igeretse inshuro 19 ikaba ari yo ndende mu Rwanda.

5.Kigali Marriot Hotel

Image result for Kigali Marriott Hotel

Iyi nimwe mu ma Hotel y’inyenyeri eshanu u Rwanda rufite. Iyi nyubako ikomeye cyane ihagaze miliyoni 60 USD, iri mu zongera ubwiza bw’umujyi wa Kigali ikaba iherereye mu karere ka Nyarugenge. Ni nyubako ndende arko ikaba yihariyeho kuba ari nini cyane kandi ihagurukiye rimwe Ikaba ifite umwihariko wo kuba ifite ubushobozi bwo kwakira Umwami wa Marroc.

Image result for Kigali Marriott Hotel

6.Kigali Heights

Image result for Kigali HeightsIyi nyubako iri ku buso bwa metero kare ibihumbi 12,500 iherereye mu karere ka Gasabo hafi na Kigali Convention Center, ni inzu igaragaza ko Kigali imaze gutera imbere kubera ubwiza bwayo n’ubunini yihariye.

7.Makuza Peace Plaza 

Image result for Makuza Peace Plaza

Iyi nyubako yatashywe ku mugragaro na Perezida Kagame Paul  ihagaze akayabo ka Miliyoni 50 z’amadoral ya Amerika. Iyi nzu iri mu zifashishwa mu kuryoshya ifoto y’umujyi wa Kigali, ni imwe mu nyubako ndende kandi zihenze muri uyu mujyi.

8.Kigali Serena Hotel

Image result for Kigali Serena Hotel

Ni hotel iherereye  mu karere ka Nyarugenge ikaba nayo ifite inyenyeri eshanu. Iyi nyubako ituma umujyi wa Kigali uba mwiza kurushaho kuyiraramo rimwe bigusaba amadoral 248.

9.Hotel Des Mille Collines

Image result for Hotel Des Mille CollinesNi Hoteli y’inyenyeri enye iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Iyi nyubako ifite umwihariko wo kuba iri mu zaa mbere ziteye imbere zubatswe mbere y’izo twavuze haruguru muri uyu mujyi, ni imwe mu mahotel akundwa cyane mu mujyi wa Kigali.

10.Lemigo Hotel

Image result for Lemigo HotelNi imwe mu mahotel akomeye mu mujyi wa kigali ikaba iherereye mu karere ka Gasabo mumurenge wa Kimihurura. Iyi nyubako ndende iri mu nyubako zituma ishusho ya Kigali igaragara neza cyane. Kuyiraramo ijoro rimwe ni amafaranga y ‘u Rwanda ibihumbi 137.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *