Inyeshyamba za TLF zasabye Ethiopia kwemeza ubwigenge bwa Tigray

Inyeshyamba zo mu mutwe wa TLF yahoze ari TPLF zasabye Leta ya Ethiopia kwemera ubutegetsi bwazo kugira ngo intambara ihagarare mu maguru mashya.

Leta ya Ethiopia iyobowe na Abiy iramutse yemeye ubutegetsi bwa Tigray iri mu maboko ya TLF byaba bivuga ko yemeye ubwigenge bw’ iyi Ntara kandi ari yo yatumye imirwano itangira mu Ugushyingo 2020 bikarangira aka gace katerwa n’ ingabo za Ethiopia zifatanyije na Eritrea.

Si ibyo gusa kuko ingabo za TLF zinasaba zishimangira ko abasirikare ba Eritrea bava ku butaka bwabo kugira ngo bashyire hasi intwaro bityo amahoro atahe.

Ingabo za Leta ya Ethiopia ziherutse gutangaza ko zihagarutse imirwano nyuma yo kuneshwa na TLF ikanigarurira igice kinini cya TIGRAY.

Ibihumbi by’ ingabo za Ethiopia zafashwe bugwate na TLF

Amakuru agera kuri Celebzamagazine ikesha BBC yemeza hari ingabo za Ethiopia zisaga 1000 zafashwe bugwate n’ inyeshyamba za TLF zitambagizwa muri MEKELE tariki ya 2 Nyakanga 2021.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *