Inshamake y’ubuzima bwa Gisele Caroline Bündchen umugore uvuga rikijyana ku bw’ubukire akomora mu kumurika imideli

Gisele Caroline Bündchen yavutse taliki ya 20 Nyakanga 1980, afite uburebure bwa 1.80m akaba akomoka mu gace ka Horizontina mu gihugu cya Brazile, akaba yaravukanye n’abana batanu bose b’abakobwa aribo Raquel, Graziela, Gabriela, Rafaelana Patricia, akaba akoresha indimi zitandukanye nk’ Igitariyani,Icyongereza, Icyesipanyoro ndetse n’Igifaransa gike.

Image result for Gisele Caroline Bündchen

Mu mwaka wa 1993 yatangiye ishuru ryigisha imideri we n’abavandimwe be babiri Patricia na Gabriela, mu mwaka wakurikiyeho  Bündchen  yaje kubonwamo impano idasanzwe yogukora imideri atoranywa mu irushanwa ry’imideri ryari ryateguwe na Elite Model Look   nyuma yigihe gito atoranywa mubajyanwa muri Esipanye kumurika imideri.

Image result for Gisele Caroline Bündchen

Kuva mu mwaka wa 2004 Gisele yari umubanyamideri binjizaga amafaranga menshi ku Isi, mu mwaka wa 2007 yari uwa 16 kurutonde rw’abagore bakize ku Isi bakora ibijyanye n’imyidagaduro mu mwaka wa 2012 niwe mu nyamideri wari uwambere ku Isi, mu mwaka wa 2014 yari umugore wa 89 ku Isi mu bagore bavuga rikijyana ku Isi byose ibikesha kwamamara mu mideri

Image result for Gisele Caroline Bündchen

Kuva 1998 kugeza 1999, Bündchen yamamaye cyane muri Amerika, mu mwaka wa 2000 yinjiye mu rukundo n’umwanditsi w’Umunyamerika witwa Josh Hartnett ariko biba iby’igihe gito nyuma akomezanya na Leonardo DiCaprio, urukundo rwabo rukaba rwaravuzwe cyane ariko nawe 2005 baratandukana.

Image result for Gisele Caroline Bündchen

Taliki ya 29 Gashyantare 2009 Bündchen yashakanye kumugaragaro na Brady ubukwe bwabo bukaba bwarabereye  Santa Monica, muri  California. Bakaba barabyaranye abana 2 umukobwa n’umuhungu.Umwuga wo kumurika imideli urarushaho guterimbere ku isi ubu no mu Rwanda utunze benshi ariko nanone ugashinjwa kwica umuco no gusakaza ibikorwa by’ubusambanyi.

Innocent Nsengiyumva-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *