Innocente Ice umuhanzikazi mushya wiyemeje gutanga umuti w’urukundo abinyujije mu ndirimbo ze

Furaini Innocente uzwi ku izina rya Innocente Ice ni umuhanzikazi mushya winjiye muri muzika nyarwanda wizeza kuzana impinduka nziza.

Innocente Ice ni umukobwa ufite imyaka 22 y’amavuko aririmba mu njyana R&B,yahamirije Celebzmagazine.com ko yakuranye inzozi zo kuzaba icyamamare mu mwuga wo kuririmba none inzozi ze ziraganisha kumpamo.Ati”Ikintu cyambere navuga nakuze nkunda kuririmba indirimbo z’abandi ariko nkumva ko nzagera igihe nkaririmba izanjye.Mbere narabikundaga ariko ntabushobozi maze kubona ubushobozi nagiye muri studio amaze gushyira ahagaragara indirimbo 2.”

Innocente Ice amaze gushyira ahagaragara indirimbo 2 iyitwa “Forever” indi yitwa  “Hallelujah”.Izi ndirimbo zose zibumbatiye ubutumwa bw’urukundo. Ati”Impamvu ndirimba urukundo ahanini biterwa n’ibyo mbona mu buzima busanzwe.”Yashimangiye ko yifuza ko ibihangano bye birushaho kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda.

Intego ya Innocente Ice mu muziki ni ugukora ibihangano byiza bizamufasha kugera kure heza yifuza.Innocente Ice kumbugankoranya mbaga Instagram ni Furaini Innocente,Facebook:Furaini Innocente,Youtube:Furaini Innocente.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YE NSHYA

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *