Inkuru y’urukundo rw’umukobwa w’imyaka 40 w’ubugufi bukabije ugiye gushakwa n’umusore arusha imyaka 15

Huye–Mukeshimana Josée na Ndayitegeye Aaron bakundanye bidasanzwe batitaye ku kuba umukobwa amurusha imyaka 15 y’amavuko cyangwa se ko umwe muri bo afite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Aba bombi bamaze gusezerana mu murenge ku itariki ya 10 Mutarama 2019. Guhabwa umugisha mu rusengero biteganyijwe kuwa gatandatu tariki  12 Mutarama 2019  kuri ADEPR Paruwasi ya Taba mu Karere ka Huye, bizabanzirizwa n’imihango yo gusaba no gukwa izabera ku Ngoro Ndangamurage i Huye.

Ndayitegeye afite imyaka 25 y’amavuko naho Mukeshimana akagira 40.

Ubarebye nu gihagararo, bombi ntibareshya, kuko uyu mukobwa afite ubumuga bw’ubugufi bukabije aho yemeza ko ari munsi ya metero.

Mukeshimana asanzwe atuye mu Murenge wa Mbazi naho Ndayitege atuye mu wa Huye ari naho bazatura nyuma yo gukora ubukwe.

Nyuma y’uko impapuro z’ubutumire mu bukwe bwabo zisohotse ndetse n’amafoto yabo yo gusezerana mu murenge akajya hanze, benshi batangariye aba bageni.

Hari abavuga ko umusore hari inyungu y’amafaranga cyangwa indi mitungo akurikiranye ku mukobwa abandi bakavuga ko ari urukundo ruri hagati yabo ndetse Imana ari yo yabahuje.

Mukeshimana Josée yabwiye IGIHE ko hashize umwaka umwe bamenyanye kandi umusore yamubwiye ko amukunda kuko ari Imana yamumweretse bityo nawe amwiyumvamo.

Umukobwa akora mu Nzu Ndangamurage i Huye aho yigisha abanyeshuri akanatembereza abahasura agahembwa 70 000 FRW ku kwezi, naho Ndayitegeye bagiye kubana akora ako gutwara abagenzi ku igare (umunyonzi).

Ati “Mpembwa ibihumbi 70 ariko ni njye utunze urugo kuko mbana n’umukecuru n’abuzukuru be babiri. Ikintu cyose cyo mu rugo ni njye ukimenya kuko turi abakene.”

 

Umukobwa avuga ko abatangajwe n’uru rukundo bibwira ko umusore yaba amukurikiyeho imitungo cyangwa amafaranga bibeshya ku isezerano ry’Imana.

Ati “Njyewe ndi umukirisitu Imana yangiriye neza inyihera akazi pe, niba mbeshya ayo mafaranga bavuga nyafite Imana izampane inyambure akazi yampaye. Yambwiye ko yankundiye uko ndi, ngo ni Imana yamunyeretse.”

Yakomeje avuga ko na bo amagambo y’abantu yabagezeho.

Ati “Bavuze ko ngo musée (Inzu Ndangamurage) yamunguriye miliyoni eshatu, njyewe rwose ntacyo nigeze mugura. Ariko njye ndavuga ngo kubera ko ntazi aho Imana inyuza nk’uko yampaye akazi, singiye kwanga ibyo Imana yamutumye.”

Ndayitegeye yahoze asengera muri Zion Temple mu Mujyi wa Huye ariko yasanze Mukeshimana muri ADEPR Gako kugira ngo urugo rwabo ruzabe rwunze ubumwe mu kwemera.

Mukeshimana uvuga ashize amanga, yemeza ko Imana iri kumukorera ibitangaza kandi abishingira ku kuba yaramuhaye akazi kamufasha kubaho no kwita ku bo babana.

Ku bijyanye n’imyiteguro y’ubukwe avuga ko Inzu Ndangamurage yabatije aho buzabera ariko nta binyobwa n’ibiribwa bihagije bihari kuko nta bushobozi bafite ariko bizeye ko Imana izabibafashamo.

N’ubwo hasigaye amasaha make ngo ubukwe bwabo butahe, Mukeshimana avuga ko nta n’imodoka n’imwe yo kuzagendamo bafite.

Avuga ko we na Ndayitegeye bemeranyije ko bazabyara umwana umwe bakamurerana n’undi uwo musore asanzwe afite.

Ndayitegeye yavuze ko yakunze Mukeshimana amukundiye uko ari nta kindi yitayeho kandi ari igisubizo cyavuye mu masengesho basenze.

Ati “Namukundiye uko ari. Nta kindi kintu nigeze ndebaho bitewe n’uko ari umukobwa ukeneye umugabo. Josée ni Imana yamumpaye […] Imana yaduhuje kuriya habayeho gusenga maze Imana iraduhuza.”

Abakeka ko yaba amukurikiyeho amafaranga cyangwa indi mitungo ngo baribeshya cyane.

Ati “Abo bantu ibyo bakeka ntabwo ari byo kuko kuva na mbere dukundana abatangiye kubimenya ni icyo bakekaga ariko njyewe ndabizi neza ko Josée nta mafaranga afite nta mitungo afite.”

“Ayo magambo nayumvise hanze ndayamubaza aravuga ngo ‘nta kintu mfite niba ari na byo waba ukurikiye ejo utazabibura ugasanga biteye ikibazo, nagiraga ngo mbikubwire mbere y’igihe ko nta kintu nigirira.”

Aha ni kuwa Kane tariki 10 Mutarama 2019, basezerana mu Murenge.

Urupapuro rw’ubutumire rugaragaza ko ubukwe bwabo buzaba kuwa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019.

Inkuru ya IGIHE.

 

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *