Inkuru y’umukobwa Nsengiyumva yita Igisupusupu mu ndirimbo burya ni mpamo

Intangiriro z’umwaka wa 2019,mu ruhando rwa muzika Nyarwanda haravugwa inkuru y’umuhanzi ukuze Nsengiyumva François wise indirimbo ye Igisupusupu avuga umukobwa.

Nsengiyumva François nyiri “Igisupusupu”, aturuka mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Gatsibo umurenge wa Kiramuruzi akagari ka Gakenke afite imyaka 41 y’amavuko akagira umugore n’abana 2.

Asobanura amateka y’indirimbo ye “Igisupusupu” iri kuvugwa cyane mu ruhando rw’umuziki mu Rwanda. Ati“Iyi ni inkuru mpamo y’umukobwa w’umuturanyi wangishije inama ko ubuzima bw’icyaro bumunaniye agiye kujya gushakira ubuzima bwiza i Kigali ndamubuza aranga arananira birangira acitse ababyeyi ajya ahitwa i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, birangira ubuzima bumunaniye asubira ku ivuko amerewe nabi.”

Nyuma yo kubona ibibaye nahisemo kuririmba ngira inama urubyiruko rutumva.Nsengiyumva ngo afite indirimbo 24,yinjiye mu mwuga w’ubuhanzi  no gucuranga Umuduri abyigishijwe n’umusaza wanyuraga mu marembo iwabo agenda acuranga nuko akamwirukaho bakagendana umunsi wose, none nta kiriho yahisemo gukomeza umwuga yasize.

Uyu mugabo mu muziki  ari gufashwa na Alen Mukurarinda umubereye umujyanama none ubuzima bwarahindutse.Yasoje ikiganiro ahamiriza abakunzi b’umuziki ko adateze kubicisha irungu vuba hari indirimbo nshya azasangiza abakunzi be.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *