Inkuru y’amafoto- Ferooz Christian arigisha urubyiruko kugira urukundo nyakuru

Uretse kwambika abantu no kubigisha kubaho gisirimu, Ferooz Christian  uzwi ku izina ry’akazi rya  Ferooz Chris mu  kwambika abantu (Fashion) mu kigo cye “Ferooz Chris fashion design” gikorera i Gikondo Merez ya 2 yatangije n’uburyo bwo kwigisha urubyiruko kugira urukundo nyakuri abinyujije mu nkuru y’amafoto.

Ferooz Christian  uzwi ku izina ry’akazi rya  Ferooz Chris mu  kwambika abantu (Fashion) mu kigo cye “Ferooz Chris fashion design”

Uyu musore ufite imyaka 24 benshi basanzwe baziho  kwambika ibyamamare barimo Rudasumbwa Jay D,yinjiye mu mwuga wa fashion n’imideli akirangiza amashuri yisumbuye abifashijwemo n’incuti ze n’ababyeyi.

Iyi nshuro yatangiye urugamba rwo kwigisha urubyiruko rugeze mu gihe cyo gushaka kurangwa n’urukundo nyakuri,ibi yabitangije yifashishije inkuru mu mafoto agaragaza urukundo rw’aho hambere abakundana babaga bakundana nyakuru.

Aganira na Celebzmagazine.com yemeje ko nawe akiri ingaragu ariko yiteguze kuzatanga urukundo nyakuri.Ati” Njye ndacyari ingaragu ariko mbabazwa nuko abenshi mu rubyiruko basigaye bakinisha urukundo barwitiranya n’ubutunzi bikarangira bibananiye.”

Iyi nkuru yo mu mafoto yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize ashimangira ko izagira uruhare mu kwigisha urubyiruko kugira urukundo nyakuri. Ati”Iyi nkuru yo mu mafoto ivuga uburyo umusore n’umukobwa bakundana by’ukuri bagafashanya buzuzanya muri byose bagasangira ibibi n’ibyiza.”

Ihere ijisho amafoto agaragaza urukundo nyakuru

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *